RDC: Ingabo z’u Burundi zaburijemo igitero ku baturage

Ingabo z’u Burundi ziri muri Repubulika iharanira Dekokarasi ya Congo mu bikorwa byo kugarura amahoro, zasubije inyuma igitero cy’inyeshyamba zari zagabye ku baturage.

Ingabo z’u Burundi n’iza Kenya zafatanyije gutabara abaturage

Iki gitero cyabaye ku mugoroba wo ku wa 25 Werurwe 2023, ahagana saa mbili z’ijoro (20h:00). Cyabereye mu gaca ka Mushaki, muri Teritwari ya Masisi, cyakomerekeyemo abaturage babiri.

Amakuru avuga ko ibyo bikiba, ingabo za Congo zifatanyije n’iza Kenya zibumbiye mu mutwe w’ingabo z’Akarere, zihutanye abo baturage ku Bitaro bya  CBK Ndosho biri mu Mujyi wa Goma.

Agace ka Mushaki ni kamwe mu two umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta wari warigaruriye.

Ingabo z’Akarere, EACRF ziheruka gutangaza ko zifatanyije n’iz’u Burundi zatangiye kugenzura ibice bya Karuba, Mushaki, Kirolirwe na Kitchanga, nyuma y’uko M23 ihavuye hakurikijwe ibyemezo by’Abakuru b’ibihugu bya EAC, byafatiwe i Addis Ababa.

Mu gihe hatangazwaga ibi, M23 yaje kuvuga ko ingabo za Leta ya Congo, FARDC zitarimo kubahiriza amabwiriza yemeranyijweho yo guhagarika intambara, zifatanyije n’imitwe irimo FDLR, Nyatura, APCLS, PARECO, CODECO, Mai Mai n’abacanshuro.

Ikomeza ivuga ko “Yamagana kuba Guverinoma ya RDC irimo kurenga ku mabwiriza yo guhagarika imirwano, ikigarurira ibice M23 iba imaze kuvamo, maze ikabikoresha mu kugaba ibitero ku birindiro bya M23 n’ibindi bice bituwe cyane mu buryo bw’ubushotoranyi.”

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu mu bice bindi bitandukanye bya Congo habaye imirwano harimo n’i Mushaki.

Abaturage bakomeretse bajyanwe i Goma

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

- Advertisement -