Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, buvuga ko hari umubiri wabonetse mu kibanza cy’ ahari kubakwa ‘Maternité’ birakekwa ko ari uwazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ahagana saa kenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 14/Werurwe/2023 nibwo abubakaga inyubako ababyeyi babyariramo mu Kigo Nderabuzima cya Gishweru aribwo bacukuye bagera ku mubiri w’umuntu, abaturage bakeka ko ari uwo wazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa W’Umurenge wa Mwendo Muhire Floribert yabwiye UMUSEKE ko bamwe mu baturiye iki Kigo Nderabuzima cya Gishweru babonye uyu mubiri bavuga ko ari uwazize Jenoside kubera ko hari Abatutsi batari bakeya bahiciwe.
Ati “Uyu mubiri bawubonye ubwo bari mu mirimo yo kubaka maternité ntabaramumenya.”
Muhire yavuze ko bakomeje gushakisha amakuru kugira ngo turebe niba hari uwamumenya.
Gitifu yavuze ko uyu mubiri bawutunganije ukaba uruhukiye mu biro by’Akagari ka Mutara mu gihe bagitegereje ko haboneka amakuru yimbitse y’ababa bazi neza ibyabereye muri aka gace.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango