Ruhango: Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ruhango ni mu ibara ritukura cyane

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira buvuga ko bwamenye amakuru ko hari umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari ka Nyakogo.

Ruhango ni mu ibara ritukura cyane

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Uwamwiza Jean d’Arc yabwiye igitangazamakuru BTN dukesha iyi nkuru, ko batunguwe no kumva ko hari umubiri umaze igihe kingana gutya  mu nyubako ya Leta, zimwe mu nzego za Leta zitabizi.

Uwamwiza akavuga ko hashobora kuba harabayeho uburangare cyangwa ikindi kibazo cyatumye uyu mubiri udashyingurwa mu cyubahiro.

Ati: “Amakuru twayamenye ejo dutangira gahunda yo kwegeranya amakuru.”

Gitifu yavuze ko nta makuru arambuye afite kuri iki kibazo, gusa akavuga ko uko byagenda kose uyu mubiri ugomba gushyingurwa.

Ati: “Uko biri kose umubiri w’umuntu ntukwirirye kuba mu biro nubwo tutaramenya impamvu yabiteye.”

Uwamwiza yavuze ko  nyuma y’iminsi ibiri bazaba bafite amakuru yuzuye ajyanye n’uyu mubiri, ndetse  n’icyatumye ushyirwa mu biro by’Akagari.

Ababonye uyu mubiri bavuga ko watangiye kwangirika ku buryo hari zimwe mu ngingo zitakigaragara.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira bwavuze ko abaturage batagomba kugira impungenge kuri ayo makuru.

- Advertisement -

Hari amakuru avuga ko uko ba Gitifu bagiye basimburana nta n’umwe wigeze atanga raporo y’uko mu Biro by’Akagari ka Nyakago haruhukiyemo umubiri, usibye Gitifu uyoboye kuri ubu, wabashije kubigaragaza.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW.