UK itegereje icyemezo cy’urukiko ngo abimukira ba mbere boherezwe mu Rwanda

Guverinoma y’Ubwongereza (United Kingdom, UK) ku cyumweru yatangaje ko mu mezi make ishobora kohereza impunzi n’abimukira mu Rwanda mu gihe cyose Urukiko rukuru rw’ubujirire rwaba rubyemeje.

Minisitiri w’Umutekano w’Ubwongereza, Suella Braverman yaje i Kigali mu mpera z’iki cyumweru kureba aho imyiteguro igeze

Ubwongereza bwatangaje ko uyu mugambi ushyirwa mu bikorwa “Mbere y’impeshyi.” Ni ukuvuga mbere y’ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka.

Minisitiri w’Umutekano w’Ubwongereza, Suella Braverman, kuva ku wa Gatandatu yari mu Rwanda, aho yaje kugira ngo harebwe uko umugambi wo kohereza impunzi n’abimukira unozwa.

Uyu mutegetsi Mukuru, yahuye na Perezida Paul Kagame ku Cyumweru, na bwo baganira ibijyanye n’ubu bufatanye.

Akigera mu Rwanda yahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta basinya amasezerano y’inyongera ajyanye no kohereza impunzi n’abimukira n’indi mikoranire izajyana na byo.

Yasuye inyubako izacumbikirwamo izo mpunzi ndetse anashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa amacumbi i Gahanga. Ni umushinga uteganyijwe kubaka inzu zigezweho 1500.

Minisitiri Braverman yashimye ubufatanye hagati ya Leta y’Ubwongereza n’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira.

Ati “Nishimiye cyane kubona amahirwe adasanzwe iki gihugu gitanga ku batagira aho baba binyuze mu bufatanye bwacu.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Vincent Biruta, avuga ko u Rwanda rwiteguye guhindura imibereho izo mpunzi.

- Advertisement -

Ati “U Rwanda ruzaha impunzi” amahirwe yo kugira imibereho mishya, ahantu hatekanye bahabwa amacumbi meza, uburezi ndetse bigishwa imyuga n’ubumenyingiro.”

Mu mwaka wa 2022, abantu 45000 binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bambuka n’ubwato buto. Mu 2020 abinjiye muri iki gihugu ni 8500.

Muri Mata 2022, Ubwongereza bwatangaje ko umuntu wese winjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kimwe n’abinjiye muri ubwo buryo kuva tariki ya 01 Mutarama uwo mwaka, bazimurirwa mu Rwanda.

Abazaza mu Rwanda bazaba bafite amahitamo yo kuguma mu Rwanda cyangwa bakaba basubizwa mu gihugu cyabo.

Ubwongereza bwahaye u Rwanda amafaranga agera kuri miliyoni 140 z’ama pound, hagamijwe gukemura ikibazo cy’abimukira binjira mu Bwongereza bavuye mu bihugu bya Aziya na Afurika.

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Umutekano w’Ubwongereza, Suella Braverman

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW