Abanyamadini basabwe komora abafite ihungabana ryatewe na Jenoside

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Umuryango wa Gikirisitu ukora ibijyanye n’Isanamitima, Ubumwe n’Ubwiyunge, Rabagirana Ministries, wasabye amadini n’amatorero kongera imbaraga mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira uruhare mu komora ibikomere no gufasha abo yagizeho ingaruka.

Abayobozi ba Rabagirana Ministries n’abafatanyabikorwa babo 

Byasabwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 06 Mata 2023, kigamije kugaragaza uruhare rw’amadini n’amatorero mu kwibuka no komora ibikomere abarokotse Jenoside.

Buri wa 7 Mata, u Rwanda rutangira igihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu mwaka, insanganyamatsiko iragira iti “Twibuke twiyubaka.”

By’umwihariko muri ibi bihe byo kwibuka ndetse no mu Cyumweru cy’icyunamo amadini n’amatorero agomba gutanga ubutumwa bwomora ibikomere.

Ni ubutumwa bugamije gufasha Abakirisitu muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko baba barimo abarokotse ndetse n’abayigizemo uruhare.

Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri Dr Joseph Nyamutera, yagize ati “Yaba ari inyigisho zitangwa mu nsengero zakagombye kuvuga ko Kirisitu avura, agakiza. Ntabwo ari ukugenda ngo igihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi nikigera, bagabanye umuziki gusa, ahubwo na bo uruhare rwabo rurakenewe muri ibi bihe.”

Yakomeje avuga ko mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29, amatorero agomba kwigenzura bakareba ibibazo byatumye abantu benshi bishora muri Jenoside kandi abanyarwanda barengaga 80% bari bafite amadini babarizwamo.

Yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero kwigisha amateka y’ukuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gushishikariza abakirisitu gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, komora abakomerekejwe na Jenoside n’ibindi.

Ati ” Abasenga bakareka kwihugira mu mihango y’idini ahubwo bakarenga abo bita ababo bagafasha abababaye. Abakristo bafite umuti w’ibikomere kuko Yesu yaje gukiza abafite imvune mu mutima (Yesaya 61:1). Itorero rifite ubutumwa bufasha uwahemukiwe gukira ububabare no kubabarira, ndetse n’uwahemutse gukira umutima uca urubanza no gusaba imbabazi.”

- Advertisement -

Pasiteri Dr Nyamutera yavuze ko amatorero akwiriye guha urubuga abantu kuvuga uko Imana yabarokoye, kuririra ababo ku bagifite intimba kuko Bilbiya ivuga ngo “turirane n’abarira”, no guherekeza abajya gushyingura no kwibuka.

Ati “Amatorero yafasha n’abagize uruhare muri jenoside n’imiryango yabo umwanya wihariye wo kuganirizwa no guhabwa ubujyanama.”

Yagaragaje ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagifite ibikomere byaba iby’umubiri ndetse n’ibyo kumutima bishingiye ku ihungabana.

Ati “Abari urubyiruko, cyangwa ababyeyi barakuze, ubu barabyaye bararera. Benshi barererwa mu ngaruka za Jenoside, ubu nibwo dutangiye kumva iy’indwara yo mu mutwe (mental disorder), n’agahinda gakabije (depression), mu rubyiruko rwarezwe n’ababyeyi bakomeretse cyane, bamwe bafite ihungabana ritavuwe neza. N’abo babyeyi ubwabo bamwe bagize ibibazo mu ngo, gutandukana kw’abashakanye biriyongera, nta gitangaza ko bamwe bagiye bambutsa ihungabana mubo babyaye cyangwa bareze.”

Yakomeje agira ati “Mu rubyiruko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inda zitateganyijwe, guta ishuri, n’ibindi bibazo mu rubyiruko byagiye byerekana ko ari ibikomere bamwe bafite ku buryo bakeneye ubufasha.”

Yagaragaje ko mu kubaka ubudaheranwa, hagomba gushyirwa imbaraga mu kurwanya ubukene aho amadini n’amatorero yagira uruhare mu kubakira ubushobozi abagizweho ingaruka na Jenoside haba mu buryo bw’umubiri n’ibifatika.

Pasiteri Dr Nyamutera yavuze ko ihungabana risaba ko abarokotse, abafunguwe, imiryango yabo n’abandi bagaragaza ibimenyetso bakurikiranwa n’abahuguwe, uretse ko n’umuturanyi, inshuti yakomeza kubaba hafi no kubereka urukundo.

Umuryango Rabagirana Minisitiries muri iki cyunamo no muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 uzibanda ku bikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge harimo ibiganiro mw’itangazamakuru, ibitaramo by’ihumure, kwifashisha indirimbo, guherekeza abantu ku rwibutso, no kuremera abarinzi b’igihango batuye ku musozi w’Ubumwe mu Murenge wa Masaka.

Pasiteri Dr Nyamutera yasabye Abanyamadini gutanga ubutumwa bwomora ibikomere ku bafite ihungabana ryatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW