Amahoro turayafite n’ubucuti burahari hagati y’u Rwanda na Uganda – Kagame

Ikimenyetso ni uko Umujyanama mu bya gisirikare akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku mugoroba wo ku wa Mbere yizihije umunsi w’amavuko ari kumwe na Perezida Kagame, na Madamu Jeannette Kagame kandi bibera i Kigali.

Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga Gen Muhoozi

Muri ibyo birori Perezida Paul Kagame yavuze ko hagati y’u Rwanda na Uganda hari amahoro n’ubucuti.

Ati “Mushobora kugira amahoro, ariko mutari inshuti, ariko ubu ntekereza ko hari byombi, turi inshuti kandi turi mu mahoro.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko Muhoozi yabaye ikiraro gihuza ibihugu byombi, ndetse amushimira urwo ruhare yagize.

Gen Muhoozi yavuze ko yishimiye kuba Perezida Paul Kagame yaramugabiye inka, ndetse amubwira ko inka 10 yamugabiye ubu zimeze neza kandi zororotse, zikaba zimaze kuba ishyo ry’inka 17.

Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri yakiriye mu biro bye Gen Muhoozi, bavugana ibyo gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Gen Muhoozi Kainerugaba n’itsinda bari kumwe mu mugoroba wo ku wa Mbere bafatanyije kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 49 bari kumwe n’umuryango wa Perezida Paul Kagame.

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 49 Muhoozi yujuje

Itsinda ryaherekeje Muhoozi i Kigali harimo Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao, Minisitiri w’Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi na Andrew inshuti ye, akaba anashinzwe ibikorwa bya Gen Muhoozi binyuzwa mu kizwi nka MK Movement.

Gen Muhoozi akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe Umutekano w’Abayobozi bakuru, Maj Gen Willy Rwagasana n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronard Rwivanga.

- Advertisement -

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 48, Muhoozi yari yujuje muri 2022 Perezida Paul Kagame wari umaze igihe kirekire atajya muri Uganda, icyo gihe yarabyitabiriye.

Ni ibirori byongeye gushimangira Ubushake no gutanga umucyo ku mubano w’iki gihugu n’u Rwanda, nyuma y’imyaka myinshi ibihugu bidacana uwaka.

Gen Muhoozi ashimirwa kuba yaragize uruhare mu gutuma ibihugu byombi byongera kugenderanirana no kunoza ubufatanye mu ngeri zitandukanye.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubu hari ubucuti n’amahoro hagati y’u Rwanda na Uganda
Abaherekeje Muhoozi i Kigali basangiye ibyishimo n’umuryango wa Perezida Paul Kagame
Gen Muhoozi nk’umusirikare ngo yahaye agaciro cyane igikorwa Perezida Paul Kagame yakoze cyo kumugabira inka

ANDI MAFOTO YO KWAKIRA GEN MUHOOZI MURI VILLAGE URUGWIRO

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW