Inzoga za make zatunzwe agatoki mu gushora urubyiruko mu busambanyi

Kayonza: Bamwe mu babyeyi n’urubyiruko bo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Rukara bavuga ko batewe impungenge n’imyitwarire y’urubyiruko rukiri mu mashuri, bagaragara mu tubari banywa inzoga za make, bikarangira bishoye mu busambanyi bubononera ubuzima.   

Urubyiruko rwakanguriwe kwirinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge kuko bibashora mu busambanyi bikangiza ubuzima bwabo

Bavuga ko urwo rubyiruko rurimo n’abakiri abanyeshuri ukunze kurusanga muri Santere ya Karubamba mu Murenge wa Rukara, ruri kunywa inzoga za make ziganjemo iz’inkorano z’urwagwa n’izindi zigurwa hasi y’amafaranga 400 kandi zisindisha cyane, ariho bahera basaba inzego bireba ko zahagurukira icyo kibazo.

Bemeza kandi ko urwo rubyiruko iyo rumaze kunywa izo nzoga, rwishora mu busambanyi ku buryo hari ababukorera aho basindiye, ku nkengero z’imihanda, mu bigunda no mu mashyamba bagasaba ubuyobozi guhagurukira ikibazo cy’abazicuruza kuri abo bana amazi atararenga inkombe.

Mukampazimpaka Donatha ni umwe muri abo babyeyi, yagize ati “Hano ubona ko ari ikibazo gikomeye cyane kuko abanyeshuri ubasanga bari hano muri santere banywa inzoga batagiye kwiga, byagera nimugoroba ukabasanga ku mihanda no mu bihuru bari mu byabo [Ubusambanyi]. Abayobozi badufashe bahagurukire iki kibazo gicike.”

Nyiramukunzi Odette nawe yagize ati “Birakabije kuko abana turababona hano bari kunywa inzoga abandi bari mu masomo, wamubaza impamvu akagusubiza ngo wowe umbaza nkande? Ubuyobozi nibubihagurukire rwose kuko iyo bugorobye bakora ibidakorwa kuko nka kariya gashyamba ntihaburamo ababa bari mu busambanyi buri munsi.” 

Uretse abo babyeyi bagaragaza icyo kibazo, n’urwo rubyiruko rw’abanyeshuri n’abacuruza inzoga nabo bemeza ko icyo kibazo gihari nubwo ntawemera ko ubwe abikora.

Umucuruzi wahisemo ko tutamuvuga amazina yagize ati “Ikibazo cy’urubyiruko rusinda cyo kirahari ndetse no mu banyeshuri barimo,  iyo bamaze gusinda nibwo bajya mu busambanyi abandi bagashukwa n’abagabo bakuru bakabangiza.”

Kabatesi Joy wiga mu mashuri yisumbuye nawe yagize ati “Hari igihe dutashye tuvuye ku ishuri tugasanga hari abanyeshuri bari hano bataje kwiga rimwe na rimwe ugasanga basinze ukumva mu minsi mike ngo yabaye indaya ubundi ishuri rikamunanira. Bajye babakurikirana hakiri kare batarangirika n’ababibashoramo bahanwe.” 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immaculee, avuga ko hari ingamba zafashwe zo guhana abaha abana inzoga agasaba urubyiruko rw’abanyeshuri kwirinda ibibarangaza.

- Advertisement -

Yagize ati “Ingamba zo ntabwo ari izifashwe uyu munsi ahuawo hari n’abatangiye guhanwa kubera guha abana barimo n’abanyeshuri inzoga. Tuzakomeza ubukangurambaga bwo kwigisha urwo rubyiruko tunahana ababirengaho binyuze mu mikino dufatanyije n’abakangurambaga b’urungano dukumira ko ibyo byagira aho bigaragara. Turasaba kandi urubyiruko kumva ko kwiga ari inshingano zabo birinde ibiyobyabwenge n’ubusambanyi kuko bibangiriza ahazaza habo.”  

Mu bukangurambaga bwo kurwanya  SIDA mu rubyiruko buri gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, mu Ntara y’Uburasirazuba, Umukozi wa RBC muri porogaramu yo kurwanya SIDA, Nyirinkindi Ernest, yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kurushaho kwita ku rubyiruko bagafatanya mu kurwanya icyo cyorezo.

Yagize ati “Inzego z’ubuyobozi nizo zikwiye gufata iyambere mu kurinda urubyiruko bagategura ibikorwa, bakatwereka ibyo bafite n’ibyo batakwishoboza noneho tukaza tuje gufatanya tukarushaho kurengera urubyiruko rwacu.”

Mu bukangurambaga bwo kurwanya Virusi itera SIDA mu rubyiruko bukorwa na RBC, irukangurira gukoresha uburyo bukomatanyije bwo kwifata, ubudahemuka kubashakanye, gukoresha agakingirizo neza mu gihe bagiye gukora imibonano mpuzabitsina, kwirinda gutizanya ibikoresho bikomeretsa imibiri, kwipimisha iyo virusi ngo bamenye uko bahagaze no gufata neza imiti igabanya ubukana kubamaze kwandu.

YANDITSWE NA BAZATSINDA Jean Claude