Kenya n’u Rwanda birasinya amasezerano mu ruzinduko rw’amateka rwa William Ruto

Umukuru w’igihugu cya Kenya, Dr William Samoei Ruto yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, aganira na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Perezida William Ruto yageze i Kigali kuri uyu wa Kabiri

Hari hashize iminsi mike William Ruto asuye Ububiligi ndetse n’Ubudage.

Amakuru avuga ko ku murongo w’ibizanye William Ruto i Kigali mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda ari Perezida, ari ukuvugana ku guteza imbere ibikorwa remezo.

Biteganyijwe ko u Rwanda na Kenya bisinya amasezerano y’ubufatanye agera kuri 6, ndetse abakuru b’ibihugu byombi bakagirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Umuvugizi mu Biro bya Perezida muri Kenya, Hussein Mohamed yavuze ko William Ruto asuye u Rwanda ku butumire bwa Perezida Paul Kagame, bakaba bavugana ku mishinga igamije guhuza ibihugu byo mu muhora wa Ruguru.

Ibindi abakuru b’ibihugu baganira ni ukwihaza mu biribwa, inovasiyo n’ikoranabuhanga, ubuzima ndetse n’uburezi.

Mu bindi biganirwa harimo ubucuruzi n’ubufatanye muri bwo cyane mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba, ndetse no ku rwego rw’isoko rimwe rya Africa (Africa Continental Free Trade Area, ACFTA).

Abakuru b’ibihugu baranaganira ku mutekano w’akarere, n’amahoro.

Ku wa Kane nibwo Perezida William Ruto yasubiye muri Kenya avuye mu ruzinduko rw’iminsi ine yagiriye mu bihugu by’Uburayi, ari byo Ububiligi n’Ubudage.

- Advertisement -

Kenya ni yo iyoboye ingabo za Africa y’Iburasirazuba ziri muri Congo, ndetse Uhuru Kenyatta wabaye Perezida w’icyo gihugu, ni umuhuza mu biganiro by’abanye-Congo bibera i Nairobi.

U Rwanda na Kenya ni ibihugu by’inshuti, uretse kuba hari ibicuruzwa biza mu Rwanda bivuye i Mombasa, Perezida Paul Kagame na William Ruto, basanganywe ubucuti, dore ko Perezida Paul Kagame yitabiriye irahira rya Ruto, ndetse nyuma anagirirayo uruzinduko.

Perezida William Ruto na Perezida Paul Kagame barasinya amasezerano y’ubufatanye

UMUSEKE.RW