Abagaburira abanyeshuri barakangurirwa kuyoboka inyama z’Ingurube

Mu Nteko rusange yahuje ihuriro nyarwanda ry’aborozi b’ingurube, abagaburira abanyeshuri bakanguriwe kuyoboka inyama z’Ingurube kuko zikungahaye ku ntungamubiri ku buryo butangaje, zikaba zishobora no kwifashishwa mu kurwanya imirire mibi.

Ingurube ni imari ishyushye

Ni inyama zihendutse kurusha iz’inka n’inkoko by’umwihariko ibigo by’amashuri bikaba byakorora ingurube mu buryo bworoshye.

Izo nyama ngo zakwifashishwa kandi mu kurandura igwingira ry’abana bato rigaragara hirya no hino mu gihugu.

Imibare igaragaza ko abana bangana na 33% hose mu Gihugu bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi, harimo igwingira na Bwaki.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr. Olivier Kamana avuga ko inyama z’ingurube zikenewe ku bwinshi kugira ngo zikoreshwe muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri.

Ati “Inyama y’ingurube ni kimwe mu byakwifashishwa kugira ngo abana ku ishuri batangire guhabwa iryo funguro ndetse hari gahunda yatangiye kugira ngo babashe guhabwa byibura inyama imwe ariko bikazagenda bizamuka.”

Dr Kamana yashimangiye ko batangiye gushishikariza ibigo by’amashuri korora ingurube kuko zibyara ifaranga ndetse n’inyama zifashishwa mu kugaburira abana.

Ati “Turateganya gukomeza kongera umusaruro dufatanyije n’imishinga inyuranye cyane cyane nk’umushinga wa PRISM witezweho kuzamura umusaruro w’ingurube.”

Dr Kamana avuga ko n’ubwo ubworozi bw’ingurube bumaze gutera imbere hari bamwe batarinjira mu bworozi bugezweho, abakangurira gukoresha “Intanga” kuko bazigezwaho mu buryo bworoshye ku bufatanye na Zipline.

- Advertisement -

Ati “Kuri ubu umuntu wese wagiye mu bworozi bw’ingurube akabasha kubona inyama nta kibazo cy’isoko gihari, abazikeneye nibo benshi kurusha umusaruro uhari.”

Niyonsenga Jean de Dieu, Umuyobozi wa GS Camp Kigali avuga ko bifuza ko hakaboneka ingurube nyinshi zo kugaburira abana, zaba zorowe na bo cyangwa zororerewe ku mashuri.

Ati ” Byakunganira ubushobozi bw’ababyeyi na Leta mu bijyanye no kubona amafunguro yuzuye y’abana, kandi mu buryo budahenze.”

Umuyobozi mukuru w’Ihuriro nyarwanda ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda Jean Claude Shirimpumu avuga ko bagiye gushishikariza aborozi korora amatungo atanga umusaruro mwiza kandi vuba.

Ati “Ubu ntabwo nahita mvuga ngo tugiye guhita duhaza isoko ku buryo amashuri yose n’abaturage bakeneye izi nyama bahita bazibona, ahubwo iyo isoko ryabonetse biba umwanya mwiza wo kugirango twongere ibyo dukora.”

Asaba ko hazarebwa uburyo hashyirwaho Banki y’Ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo ijye itanga inguzanyo zifite inyungu idatsikamira aborozi.

Dr Olivier Kamana, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi

Ibitsikamiye aborozi b’ingurube…

Ngendahimana Epa avuga ko bagorwa no kubona ibiryo by’amatungo ngo ku isoko ibiciro birahanitse.

Baracyagorwa kandi n’ubuvuzi bw’ingurube bwizwe neza ngo usanga buri umwe abikora uko abyumva.

Asaba ko hakubakwa amabagiro y’ingurube menshi mu rwego rwo gusigasira ubuziranenge bw’inyama kuko usanga abantu bakora ibyo bita kwiranaho.

Ati “Kumenya aho zatunganirijwe, kumenya aho zakorewe ntabwo tuhafite buri muntu agenda akora uko abonye.”

Mukanoheli Colombe ni umworozi w’ingurube wo mu Karere ka Gicumbi asaba ko Leta yashyiraho nkunganire ku biryo by’ingurube.

Ati “Twifuza ko Leta yadushyiriramo nkunganire nk’uko iyishyira no mu mafumbire no mu zindi gahunda za Leta.”

Byitezwe ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba barya inyama z’ingurube n’inkoko cyane ni mu gihe Inka zizaba ari izo gutanga umukamo gusa.

Aborozi b’ingurube babwiwe ko hagiye gushyirwa imbaraga mu korora isazi avamo ibiryo by’ingurube

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW