Amashimwe ya Korali Rangurura ku ndirimbo “Umugeni araruhutse”- VIDEO

“Umugeni araruhutse” n’indirimbo ya Korali Rangurura yo muri ADEPR Gihogwe mu Rurembo rwa Kigali igamije guhumuriza no guha ibyiringiro umuntu wese wabuze uwe wakoreraga Imana.

Korali Rangurura yo muri ADEPR Gihogwe

Korali Rangurura n’imwe muri Korali zimaze igihe mu murimo w’ivugabutumwa ikaba izwi mu ndirimbo zirimo n’izifasha mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Mu ndirimbo nshya “Umugeni araruhutse” y’iminota 06:02″ basobanuye ko uwakoreye Imana adapfa ngo birangirire aho, araruhuka akaba abikiwe ikamba ry’ubugingo.

Itangira igira iti “Dore umugeni araruhutse imirimo ye iramukurikiye, yakoreraga Imana neza iminsi yose yo kubaho kwe.”

Ishushanya inzira y’umuntu w’imico myiza kuva akivuka kugeza avuye mu mubiri akajya aho aruhukira ategereje ingororano Imana izaha abayubashye mu Isi.

Bati “Izahanagura amarira yose ku maso yacu, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kurira, gutaka ntibizibukwa.”

Umuyobozi wa Korali Rangurura ibarizwa muri ADEPR Gihogwe, Simeon Kwizera yabwiye UMUSEKE ko abantu bishimiye inkuru nziza yo kurema ibyiringiro mu mitima itentebutse.

Yagize ati “Abantu bagiye batubwira ko indirimbo yabafashije kwibuka abantu runaka twakoranye umurimo, kwibuka ko tuzongera guhura nabo kandi tukongera kubabona bagororerwa kuko uwakoreye Imana wese azagororerwa.”

Avuga ko umuntu wese agomba gukorera Imana atizigamye kugira ngo azave ku Isi aherekejwe n’imirimo myiza.

- Advertisement -

Ati “Urugendo rujya mu ijuru rurangwa n’imirimo kandi iyo mirimo myiza niyo izatuma uwayikoze agororerwa.”

Abantu benshi bakomeje gutambutsa ibitekerezo bitandukanye ku muyoboro wa Youtube w’iyi Korali witwa “Rangurura Choir Gihogwe” bagaragaza umunezero batewe n’iyi ndirimbo.

Reba hano indirimbo “Umugeni araruhutse”

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW