AS Kigali WFC yatsinze Rayon Sports Women Football Club itwara igikombe cy’Amahoro

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya AS Kigali Women Football Club, yatsindiye Rayon Sports Women Football Club ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, yegukana igikombe.

AS Kigali WFC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon WFC biciye kuri penaliti

Kuri iki Cyumweru ni bwo hasojwe irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro mu bagore. Umukino wa nyuma wahuje AS Kigali WFC na Rayon Sports WFC.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Mumena guhera Saa Cyenda z’amanywa (15h00), wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Rtd Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon, na Twizeyeyezu Marie Josée uyobora AS Kigali WFC.

Ku munota wa 29, Kalimba Alice yatsindiye Rayon Sports WFC igitego ku ishoti yarekuye rikomeye, maze umupira uruhukira mu izamu.

Ntabwo byatinze kuko mu minota itatu gusa, Nyirandagijimana Diane yahise abonera AS Kigali WFC igitego cyo kwishyura ku munota wa 32, nyuma y’ikosa ryari rikozwe n’umunyezamu wa Rayon.

Izi kipe zahise zikomeza gucungana, cyane ko abazikinira benshi basanzwe ari inshuti kuko hari abahinduye ikipe.

Iminota 45 yarangiye ari igitego 1-1. Igice cya Kabiri buri kipe yirinze amakosa binaziviramo gusoza iminota 90 zinganya.

Icyari gikurikiyeho ni ugukina iminota 30 y’inyongera, ariko na yo irangira zinganya igitego 1-1.

Bageze muri penaliti, ikipe y’Umujyi yinjije eshatu indi yinjiza ebyiri. Igikombe cyahise gitaha mu Mujyi wa Kigali. Cyaje gisanga icya shampiyona yari iherutse kwegukana.

- Advertisement -

Ibyishimo byari byinshi
AS Kigali yegukanye ikindi gikombe nyuma ya shampiyona
AS Kigali WFC yabanjemo

UMUSEKE.RW