Gisagara: Abagabiwe na Croix Rouge y’u Rwanda boroje bagenzi babo

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Mukindo, mu Karere ka Gisagara bakuwe mu bukene bukabije na Croix Rouge y’u Rwanda, boroje inka bagenzi babo bakennye.

Ibikorwa byo koroza abaturage nibigamije kubakura mubukene

Aba baturage bahaye bagenzi babo inka zirindwi zituruka ku zo bari baragabiwe na Croix Rouge y’u Rwanda, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere, no kwikura mu bukene bukabije bari barimo.

Ibi bifasha abaturage kubona amatungo ku buryo bworoshye bakabona amafaranga ayaturukaho, bakikenura.

Bamwe mu bamaze igihe bagabiwe na Croix Rouge y’u Rwanda, bahamije ibyiza bagezeho babikesha inka bagabiwe n’uyu muryango utabara imbabare.

Bemeza kandi ko mbere yo guhabwa aya matungo bari mu mirire mibi ariko ubu bakaba barahinduye ubuzima.

Kuba aba baturage barahurijwe mu matsinda agera kuri 16 yo kwizigama no kugurizanya, ni kimwe mu byo bashima byatumye bagera ku iterambere. Banavuga ko byabafashije gutsura imibanire hagati yabo

Biyishyurira ubwisungane mu kwivuza kandi mbere barishyurirwaga na Leta bakabasha no kwizigamira muri Ejo Heza.

Twagirayezu Sylvere avuga ko mbere yo guhabwa inka, imibereho ye n’umuryango we itari myiza kuko byasabaga kubona ikimutunga avuye guca inshuro.

Ati “Umwana wanjye n’umugore babasha kunywa amata nkasagurira n’isoko, narimfite ibibazo by’ubukene, ahantu mpinze hose ugasanga nta musaruro kubera kutagira ifumbire, ariko aho bampereye inka ndahinga nkabona ibitunga umuryango wanjye.”

- Advertisement -
Umuryango wa Twagirayezu wahinduye imibereho kubera inka yahawe na Croix Rouge

Aborojwe inka biteze kwigaranzura ubukene bwari bwarabatsikamiye, bizeza ko bazazifata neza bakazoroza bagenzi babo.

Umwe muri bo yagize ati “Ni umugisha ukomeye kuko twari mu bukene bukabije. Ubu tugiye gufata neza aya matungo azaduhe agafumbire ndetse yororoke tubone amafaranga, tujye tubona agasabune, mituweli n’ibindi.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul yasabye abahawe aya matungo kuzayafata neza, akabateza imbere bakarwanya ubukene.

Yagize ati “Amahirwe aza rimwe mu buzima rero bakwiriye gusigasira ibyo bahawe bakabigira ibyabo, bakabyitaho kugira ngo bibageze ku iterambere rirambye.”

Visi Meya Habineza avuga ko inka bahawe zigomba kubabera umusingi wo kuvuduka mu iterambere kugira ngo batazagaruka ku rutonde rw’abagomba gufashwa.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yasabye aborojwe inka kuzifata neza zikororoka, bakagabira bagenzi babo.

Yashimangiye ko iyi gahunda yo korozanya igamije gufasha abaturage kwigobotora ubuzima bubi kandi ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo gahunda nziza zivana abaturage mu bukene zikomeze gushyigikirwa.

Yagize ati “Umuturage woroye itungo neza ntiyongera kuba umutwaro kuri Leta. Twabahaye impanuro zo gufata neza inka bahawe kugira ngo zibakure mu bukene.”

Kugeza ubu ku gasozi Indatwa mu Kagari ka Nyabisagara mu Murenge wa Mukindo, Croix Rouge y’u Rwanda imaze gutanga inka 16 hituwe inka Zirindwi.

Hatanzwe ingurube 142 hazituwe 92 mu gihe hatanzwe kandi ihene 62 ndetse ayo matungo yose yubakiwe ibiraro.

Croix Rouge y’u Rwanda igiye gukora umuyoboro w’amazi wa 13 Km uzageza amazi meza ku ngo zigera ku 5.000.

Abaturage bubakiwe ubwiherero 172, bahabwa ‘Kandagira ukarabe’, ibikoresho by’isuku, ibyo bakoresha buhira, bahabwa umurama w’imbuto n’imboga ndetse na radiyo 208 kugira ngo bamenye aho Isi igeze mu iterambere.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Gisagara