Ibyo twamenye ku Mupolisi wirashe “ababibonye bavuga ko yiyahuye”

Ku wa Kabiri mu Karere ka Rulindo humvikanye inkuru y’Umupolisi wirashe, amakuru avuga ko ashobora kuba yariyahuye.

Nyakwigendera bigaragara ko yari akiri muto

Umwe mu babonye biriya biba, yavuze ko “umupolisi wo kuri Sitasiyo ya Police ya Ntarabana mu Karere ka Rulindo yirashe agahita apfa.”

Amakuru avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) rwahageze rukora iperereza.

 

Nyakwigendera yasize asezeye inshuti ze…

Yari umusore ukiri muto w’imyaka 24 y’amavuko. UMUSEKE wamenye ko yize ku ishuri rya ETK mu Karere ka Burera.

Hari uwo yasize abwiye ko amufasha telefoni ye ikagera ku muntu w’inshuti ye (uyu ari no mu bo yasezeye agaragaza ko bari inshuti cyane).

Ati “Icyo kintu kirihutirwa, uzayihe (….), ntabwo nkubwiye ngo uzayihe umuvandimwe wange.”

Andi magambo nyakwigendera yabwiye inshuti ze asa n’uzisezera, abwira abantu bamugiriye akamaro bose ko yabakundaga, n’abo bamenyaniye mu masomo ya gipolisi akabasezera.

- Advertisement -

Hari n’aho agaragaza kwiheba ati “Muri ubu buzima nta byishimo byinshi nasanzemo, ariko bikeya nagize wabigizemo uruhare (abwira inshuti ye)….”

Mu bo yasezeye harimo n’umubyeyi we ati “Ndagukunda Mama wambereye intwari cyane, sinabona byinshi nakubwira, ariko umbabarire.”

Yasabye inshuti ze kugira intego ku isi, ati “Icyo nagira ngo mbabwire guys, ba hano ku isi ufite intego kuko kutagira intego biganisha ku rupfu, kandi mwirinde guhemuka by’umwihariko amafaranga ntagatume uhemuka.”

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yemeje aya makuru.

Yabwiye UMUSEKE ati “Yego, hari umupolisi wirashe. Impanvu yabimuteye ntiramenyekana. Turimo gukora iperereza.”

Nta wabashije kumenya icyatumye nyakwigendera yirasa, kuko mu byo yanditse nta mpamvu yagaragaje.

Uyu mupolisi yabwiye abo asize kwirinda guhemuzwa n’amafaranga

UMUSEKE.RW