Imibereho y’impunzi n’abaturiye inkambi ya Nyabiheke yahinduwe na Croix Rouge Rwanda

GATSIBO: Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Nyabiheke mu Karere ka Gatsibo n’abaturage batuye mu nkengero zayo, bavuga ko bamaze gutera imbere babikesha ubufasha bahawe n’Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge y’u Rwanda.

Gukorera hamwe byazamuye ubusabane n’iterambere

Gukorera mu makoperative arimo iy’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubudozi byatumye bakorera hamwe bashaka inyungu rusange, baca ukubiri no kwishishanyaga kwabaga hagati ya bombi.

Bavuga ko bizamura iterambere ry’igihugu ndetse n’iry’umuturage muri rusange, kuko bitazanira inyungu impunzi gusa ahubwo binazizanira n’abaturage baturiye iyi nkambi muri rusange.

Mu buhamya bwabo, bemeza ko ubufasha bahawe na Croix Rouge y’u Rwanda bwabafashije kandi bubabera umusingi wo guheraho biteza imbere.

Ubworozi buteye imbere….

Munyaneza Ibrahim wo muri koperative ‘Twiteze imbere mu bworozi’ igizwe n’abanyamuryango 34 baturuka mu nkambi n’abandi basanzwe, bahawe inka 20 bororera hamwe, avuga ko gukorana byongereye ubumwe no kwiteza imbere.

Ati ” Uretse ko tworora turanahinga, twese iyo turi mu bikorwa tuba turi hamwe bigatuma twiyumvanamo hakabaho ubusabane.”

Mutagoma Dominique nawe avuga bakataje mu kwishakamo ibisubizo no kumva ko badakwiye guhora bategereje ubufasha gusa, ibikorwa bakora bibaha amafaranga abunganira mu gutunga imiryango yabo mu nkambi.

Ati ” Ndashima iki gikorwa Croix Rouge yatekereje ikibuka kuduhuza n’abo twari dusanze, ushoboye kuba yajya guhinga agasarura ibye ku mahoro ntihagire umuhutaza, ubu dufite inshumbushanyo dushobora kuba twasubirana iwacu.”

- Advertisement -

Bahuriza ku ntego yo gutezanya imbere mu bworozi bugezweho, abana babo bakanywa amata, imirima ikabona ifumbire ndetse n’abanyamuryango bose bakorozwa inka.

Munyaneza Ibrahim Visi Perezida wa koperative ‘Twiteze imbere mu bworozi’

Abahinzi baguriwe isambu….

Abibumbiye muri Koperative “Twisungane Nyabicwangwa” igizwe n’abanyamuryango 69 barimo 23 baturuka mu nkambi n’abandi 56 bayituriye, bahinga hamwe mu isambu ya hegitari enye baguriwe na Croix Rouge y’u Rwanda.

Bavuga ko kuva mu mwaka wa 2020 iyo sambu ihingwamo ibigori, soya n’ibishyimbo, babona ibyo bajyana mu ngo zabo bagasagurira n’isoko.

Nshimiyimana Saidi , Perezida wa Koperative ‘Twisungane Nyabichwamba’ ashimangira ko iyo bari mu murima utabasha kuvangura abo mu nkambi n’abayituriye.

Ati “Tutarajya muri koperative twasaga nabi ariko ubu ucishijemo ijisho turasa neza, urakoresha ubukwe ugatumira abo mu nkambi na bo bikaba uko, twabaye bamwe.”

Abadozi babona icyashara……

Mukayiranga Mathilde ubarizwa muri koperative “Twiteze imbere abadozi” avuga ko ubuhahirane buhagaze neza mu gihe mbere impunzi yumvaga nta gikorwa igomba guhuriramo n’umunyarwanda.

Asobanura ko bafite inyungu mu kubona ibiraka mu bigo by’amashuri n’ahandi nta nkomyi cyangwa inzitizi runaka.

Ati “Ubwo amafaranga tuyahuriza hamwe dufite konti muri SACCO natwe ubwacu tubasha gukemura ibibazo dufite mu rugo.”

Abo muri “Twiteze imbere abadozi” bashima ko uko ari 46 barimo abo mu nkambi 30 n’abanyarwanda 16, bose bahawe imashini zidoda na Croix Rouge y’u Rwanda.

Mukayiranga Mathilde avuga ko abadozi babona icyashara nta kuvangura

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo, Rugaravu Jean Claude yemeza ko guhuriza hamwe abaturiye inkambi ya Nyabiheke n’impunzi z’abanyekongo bitanga umusaruro ushimishije.

Ati “Iyo bagira aho bahurira biyumvamo nk’umuntu umwe, bizamura imibanire myiza hagati y’abaturage n’impunzi bikongera bikazamura kumenyana no kurushaho kwigiranaho ibijyanye no kunguka ubumenyi mubyo bakora bya buri munsi.”

Avuga ko ziriya koperative  zibafasha no kwiyumva mu muryango nyarwanda, no kurushaho gushimangira umubano wabo n’abaturanyi babo b’Abanyarwanda mu murenge wa Gatsibo n’ahandi.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, avuga ko guhuriza hamwe abatuye mu nkengero z’inkambi ya Nyabiheke n’abatuye mu nkambi ari umushinga ugana muri gahunda ya Leta yo gufata neza abagana u Rwanda.

Ashimangira ko nk’Umuryango utabara imbabare, bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu guhindura imibereho y’abaturage.

Ati “Ibi bituma habamo na bwa busabane hagati y’abanyarwanda batuye mu nkengero z’inkambi n’impunzi ziri mu nkambi, ibyo bigatuma nanone habaho no kuzamura imibereho.”

Croix Rouge y’u Rwanda ivuga ko ibi bikorwa byose by’iterambere byashowemo arenga miliyoni 200 y’u Rwanda.

Jean Claude Rugaravu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo ashima ibikorwa bagezwaho na Croix Rouge y’u Rwanda
Umuyobozi w’Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel
Mutagoma Dominique avuga ko mbere bishishaga abaturiye inkambi ya Nyabiheke
Bafatanya kwita ku nka borojwe na Croix Rouge y’u Rwanda
Urubyiruko ruvuga ko rwahawe amahirwe yo kubyaza umusaruro imyuga itandukanye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Gatsibo