Nyamulagira yatangiye kuruka, abatuye Goma bahawe ubutumwa

Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatanu, ikirere cy’i Goma mu Burasirazuba bwa Congo cyafashe ibara ritukura. Ni uruvange rw’imyotsi n’umunyotswe (ivu rivanze n’umuriro) biri koherezwa hejuru biva mu nda y’ikirunga cya Nyamulagira.

Nyamulagira ni cyo kirunga kirimo kuruka ubu

Urwego rushinzwe kugenzura iby’iruka ry’ibirunga, l’Observatoire Volcanologique de Goma (OVG) ku wa Gatatu rwari rwasohoye itangazo riteguza abaturage cyane ab’i Goma ko ibimenyetso bigaragaza ko Nyamulagira yitegura kuruka.

OVG yatangaje ko Nyamulagira niruka, abaturage b’i Goma badakwiye kugira ubwoba, kubera ko ibikoma bishyushye (amakoro) byerekera muri Pariki ya Virunga.

Perezida w’uru rwego, KASEREKA MAHINDA mu kiganiro yagiranye n’umwe mu Banyamakuru bo muri Congo, yavuze ko Nyamulagira ikingirijwe n’ikirunga cya Nyiragongo ku ruhande rwerekera Umujyi wa Goma, ari yo mpamvu amakoro yerekeza mu rundi ruhande rwa Pariki ya Virunga.

OVG yasabye abaturage kwitondera kurya imboga batazironze, no kunywa amazi babonye.

Uretse Nyamulagira, muri Gicurasi 2021, Nyiragongo na yo yararutse bigira ingaruka ku batuye i Goma no mu nkengero zayo.

UMUSEKE.RW