Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Abagize urwego rwa DASSO mu karere ka Nyanza bishyize hamwe boroza inka uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bamusaba kutayigurisha.

Umuryango washyikirijwe inka na DASSO wasabwe kwirinda kuyigurisha

Uworojwe inka akanaremerwa yitwa Munyabarame Emmanuel n’umugabo w’imyaka 47 y’amavuko akaba afite abana 7, atuye mu mudugudu wa Gatare mu kagari ka Nyamure mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza.

Munyabarame yashimiye urwego rwa DASSO rwamworoje rukanamuremera.

Yagize ati”Nta fumbire nagiraga byibura ngo ibe yamfasha shyire mu isambu yanjye ariko ubu bigiye gukemuka kuko DASSO yampaye inka nanabashimira bakomereze aho kandi nizeye ko izamfasha mw’iterambere ryanjye.”

Karanganwa Jean Nepo umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Nyanza avuga ko atari ubwa mbere bakoze igikorwa cy’urukundo ahubwo basanzwe babikora baremera umuryango kugirango uwo umuryango ugire aho uva ube wakiteza imbere.

Yagize ati“Ni gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame turi gushyira mu bikorwa nkuko ajya abigenza agaha abaturage girinka bityo uyu muryango iy’inka izababyarire banywe amata ndetse binagera ku baturanyi.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yashimiye urwego rwa DASSO uko bitwaye kuko mu mushahara wabo yise muke bashyize hamwe bafasha umuturarwanda nawe ubwe bikwiye kumufasha akiteza imbere.

Mayor Ntazinda yagize ati“Uyu worojwe none akwiye kwirinda kugurisha inka yahawe ahubwo akitura mugenzi we kandi nawe ubwe agaterimbere ava ku rwego rumwe ajya kurundi bityo nawe ubwe agaharanira kwigira.”

Urwego rwa DASSO rworoje inka y’ikibamba umuturage warokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994, aho banamuhaye ubwishingizi bwayo, umuti wica uburondwe,ipombo yo gufuhera uburondwe n’umunyu w’inka yanaremewe kandi ibiribwa bitandukanye.

- Advertisement -
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda yashimiye DASSO ubwitange bagaragaza mu karere ayoboye
DASSO yaremeye uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi ipombo n’ibiribwa
DASSO yakusanyije ubushobozi ijya kuremera utishoboye

Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza