Nyanza: IBUKA irasaba ko urwibutso rw’i Nyabinyenga rwagurwa

Ubuyobozi bwa IBUKA mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza burasaba ko urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ruri i Nyabinyenga rwakagurwa.

IBUKA isaba ko urwibutso rwa Nyabinyenga rwakagurwa

Ni ku nshuro ya 29 u Rwanda n’inshuti zarwo bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu iminsi 100 yo kwibuka irakomeje.

Ubwo mu kagari ka Nyabinyenga mu murenge wa Cyabakamyi, mu karere ka Nyanza bibukaga ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Perezida wa IBUKA mu murenge wa Cyabakamyi Jean Claude Semakabuza yavuze ko urwibutso rwa Nyabinyenga ruruhukiyemo imibiri irenga 800 rwagakwiye kwagurwa.

Yagize ati “Turasaba inzego zitandukanye z’ubuyobozi ko zadufasha zikagura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ruruhukiyemo abacu bityo rugakomeza kubumbatira amateka.”

Depite Uwumuremyi Marie Claire avuga ko hari ibyinshi byakozwe bityo bafatanyije n’ibisigaye bikaba bizakorwa

Ati “Mu myaka 29 ishize igihugu kimaze kugera kuri byinshi twishimira kandi turacyafite inshingano yo kurinda ibimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi, ndetse no kubyongera kandi bizashoboka twese dufatanyije.”

Urwibutso rwa Nyabinyenga ni rumwe mu rwibutso akarere ka Nyanza kazasigarana bitewe na gahunda ya MINUBUMWE yo guhuza inzibutso.

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 bashimira ingabo zahoze ari iza RPA zayihagaritse.

Abayobozi mu nzego zitandukanye batabaye abatuye i Nyabinyenga
Abitabiriye umuhango wo Kwibuka abiciwe i Nyabinyenga

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -