Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuganda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuganda rusange ngarukakwezi wo gutera ibiti muri pariki ya Nyandungu, Nyandungu Eco Park.

Perezida Paul Kagame atera igiti

Ni pariki iri mu gishanga cya Nyandungu gitandukanya uturere twa Kicukiro na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muganda wanitabiriwe n’amakipe yitabiriye irushanwa nyafurika rya Basketball, BAL, ndetse n’abayobozi b’ishyirahamwe rya Basketball ku Isi no muri Afurika.

Umuganda ngarukakwezi ubaye mu gihe hitegurwa umunsi wahariwe ibidukikije, uzaba kuwa 5 Kamena uyu mwaka. Ukaba wabanzirijwe n’icyumweru cy’ibidukikije.

Nyandungu Eco-Park yafunguye amarembo mu 2022, benshi mu Banyarwanda n’abanyamahanga baturutse ahantu hatandukanye batangira gusura ibyiza nyaburanga biyigize.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije,REMA,giheruka gutangaza ko gikeneye miliyoni 150 Frw zo kwagura Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu Nyandungu Eco Park-NEP.

Nyandungu Eco- tourism Park, ni ahantu ho kwigira no kuruhukira -Dr Ngirente

Madame Jeannette Kagame na we yitabiriye umuganda
Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Portugal wamenyekaniye muri Paris Saint-Germain, Pedro Miguel Carreiro Resendes uzwi nka Pedro Pauleta
Perezida Paul Kagame aganira n’abitabiriye umuganda

- Advertisement -

AMAFOTO @ Twitter KIgaliToday

TUYISHIMIRE RAYMOND/ UMUSEKE.RW