Ruhango: Umukozi wo mu rugo ukekwaho kwica Nyirabuja yafashwe

Inzego z’ubugenzacyaha zafashe Dusabimana Emmanuel ukekwaho kwica Nyirabuja yakoreraga mu Karere ka Ruhango.

Ruhango ni mu ibara ritukura cyane

Dusabimana Emmanuel  wakoraga akazi ko mu rugo  yafatiwe mu Karere ka Kamonyi, arakekwaho gusiga yishe Nyirabuja, Mukarugomwa Joséphine, umukecuru w’imyaka 75  y’amavuko yakoreraga.

Ubu bwicanyi bwabaye taliki ya 07 Mata, 2023. Icyo gihe uyu Dusabimana Emmanuel ngo yahise acika inzego zitangira kumushakisha.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabagari ahabereye ubu bwicanyi, babwiye UMUSEKE ko bamenye ko RIB yataye muri yombi Dusabimana ku wa kabiri taliki ya 16 Gicurasi, 2023  ageze mu Karere ka Kamonyi.

Bavuga ko uwo munsi aribwo baje kumwereka abaturage bahereye ku musaza uyu mukecuru yasize, basanga ari we.

Umwe yagize ati: “Dusabimana arabyemera, gusa yavuze ko hari abandi bafatanyije kwica uyu mukecuru.”

Bongeyeho ko mu mafaranga ibihumbi 260 bamutwaye, Dusabimana yemera ko yatwaye ibihumbi 60frw gusa.

Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari, Gasasira François Regis yemereye UMUSEKE  ko ayo makuru y’ifatwa rya Dusabimana ari ukuri, kandi ko afungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Kabagari.

Abo baturage bavuze ko hari abandi bagabo babiri bahise bafatwa Mukarugomwa Joséphine amaze kwicwa gusa bakaba badafite imyirondoro yabo.

- Advertisement -

Bavuze ko uyu Dusabimana Emmanuel ukekwaho kwica Nyirabuja,  yabwiye abaturage uwo munsi ko bishe Mukarugomwa bamunize, basiga mukubise inyundo mu mutwe.

Ruhango: Umukozi wo mu rugo arakekwaho kwica Nyirabuja

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.