Rusizi: Imiryango 82 yasezeranye byemewe n’amategeko yizeye ko igiye gutekana

Imiryango 82 yiganjemo abakuze yabanaga bitemewe n’amategeko, yasezeranye byemewe n’amategeko.

Babanaga bigana imico none biyemeje kubana

Ni igikorwa cyabaye ku wa 24 Gicurasi 2023 mu murenge wa Gihundwe, mu karere ka Rusizi ho mu Ntara y’Iburengerazuba.

Bamwe mu basezeranye bavuga ko gusezerana mu mategeko bifite inyungu nyinshi zirimo kugira umutekano mu miryango.

Murekezi Gratien w’imyaka 63 y’amavuko yasezeranye na Mukangango Sophie w’imyaka 42 y’amavuko, bari bamaze imyaka 24 babana bitemewe n’amategeko.

Ati “Icyatumye mfata uyu mwanzuro, umenya ko uhagaze neza n’uwo mwashakanye gusezerana ni byiza,  ndamutse ngiye usigaye yazamenya abo nsize”.

Mukangango Sophie umugore we, yavuze ko batinze kujya gusezerana mu mategeko bitewe n’uko mbere nta mwanzuro wabyo bari barafashe, asanga uyu munsi ari cyo cyari igihe.

Ati “Mbere twari tutarafata umwanzuro, ubu tubonye ari cyo gihe. Inyungu yo gusezerana ni uko tugiye twashyira ibyacu hamwe.”

Yavuze ko abatarasezerana ubutumwa abaha, ari uko babijyamo nk’abandi kugira ngo bamenye aho ibyabo bizajya bibarizwa.

Hagenimana Claude w’imyaka 50 y’amavuko yasezeranye na Nyiranzabahimana Regina bamaranye imyaka 10 babana bitemewe n’amategeko.

- Advertisement -

We icyatumye asezerana, ngo ni uko yifuza kubatizwa imbere y’Imana, no kuzasiga umuryango utarimo ibibazo byazatuma abana be batagira aho babarizwa.

Ati “Icyatumye njya mu masezerano ntabwo mbatije n’abana bange, nanze ko ndamutse ntariho abana bange basigara mu bibazo.”

Ingabire Joyeux, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe yasabye iyi miryango kubana, bihanganirana, birinda ingeso ziganisha ku kugira amakimbirane, no gusenya imiryango.

Ati “Ugomba kubana n’uwo ukunda mu bwumvikane, mukihanganirana. Muzirinde amakimbirane n’ingeso mbi zirimo ubusambanyi, ubujura n’izindi”.

Ingabire Joyeux umuyobozi w’umurenge yigisha umubano
Imiryango yasezeranye yabanje guhabwa inyigisho

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i Rusizi