Umugabo ukekwaho ubujura yikanze abantu yiroha muri Nyabarongo

Muhanga: Umugabo wo mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, birakekwa  ko yavuye iwabo yibye, yikanga inzego za DASSO yiroha muri Nyabarongo.

Muhanga ni mu ibara ritukura cyane

Kagirinka wari utuye mu Kagari ka Gashorera, umurambo we nturaboneka.

Amakuru y’urupfu rwa Kagirinka udafite irindi zina rye rizwi, yamenyekanye mu gitondo cy’uyu wa Gatanu taliki ya 19 Gicurasi, 2023.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwemeje ayo makuru, buvuga ko uyu mugabo hamwe n’abandi babiri bagiye kwiba, bashaka kwambukana bajya mu Murenge wa Ngororero ararohama.

Kayitare Jacqueline, Mayor wa Muhanga yabwiye UMUSEKE ko  amakuru yahawe n’inzego bakorana, ari uko Kagirinka yabanje kugororerwa IWAWA, agaruka mu buzima busanzwe iwabo i Nyabinoni.

Yavuze ko  muri ubwo bujura bamukekaho yashatse gucikira mu Karere ka Ngororero, ariko hafi y’ikiraro cya Nyabarongo aho bita kwa Bourget, ahabona inzego za DASSO zirimo gukora ubukangurambaga kuri mutuweli y’umwaka utaha wa 2024.

Aho yari ari hari nko ku kirometero kimwe n’aho izo nzego zari zihagaze, zishishikariza abaturage kwishyura imisanzu ya mituweli.

Kayitare Jacqueline ati “Yiciriye urubanza akeka ko ibyo yibye babimufatana, niko kwiroha mu mugezi wa Nyabarongo.”

Avuga ko ayo makuru y’uko yiroshye muri Nyabarongo atazi koga, bayabwiwe n’abo bari kumwe na bo bakekwaho ubujura, bo muri Ngororero bo, bagerageje kumwogana biranga arabacika.

- Advertisement -

Mu byo uriya musore yibye ngo harimo intama ya nyina umubyara, yayigurishije mu isoko rya Rusuri ku wa Gatanu ushize.

Yanibye ihene y’umuturanyi wabo na telefone y’umuturage yibye ku wa Kabiri.

Yavuze kandi ko yari aherutse gutema umuntu amuca agatoki, ndetse akaba hari uwo aherutse kurisha imbwa yagendanaga.

Kayitare yavuze ko  izo nzego za DASSO zitigeze zimenya ko hari abantu biroshye muri Nyabarongo, kuko iyo zijya kubimenya ziba zaratanze raporo uwo muntu agashakishwa hakiri kare.

Yavuze ko batangiye gushakisha umurambo we kuva igihe bamenyeye amakuru.

Uyu Muyobozi avuga kandi ko ayo  makuru bahawe n’izo nzego avuga ko uyu Kagirinka yagororewe IWAWA, ariko ntiyacika ku ngeso z’ubujura bamushinja.

Yavuze ko kwiroha muri Nyabarongo atari cyo gisubizo yari gufata atazi koga.

Ubwo twakoraga iyi nkuru bamwe mu baturage batubwiye ko, umurambo we  utaraboneka kugeza izi saha.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.