Umusore waburiwe irengero ku munsi w’ubukwe bwe, haje inkuru mbi kuri we

Umusore ukomoka mu mu Ntara y’Amajyepfo, ariko wari wagiye gushakisha ubuzima muri Zambia, nyuma yo kuburirwa irengero ku munsi w’ubukwe bwe bugasubikwa hamenyekanye indi nkuru ivuga ko yapfuye.

Nyakwigendera Tuyishime Samuel

Tuyishime Samuel yavukaga mu Karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Yari yaragiye gushakira ubuzima muri Zambia aho yikorera ku giti cye. Inshuti ze za hafi ziba muri icyo gihugu, zabwiye UMUSEKE ko yaburiwe irengero, nyuma aza kuboneka.

Ubukwe bwe bwari butaganyijwe taliki ya 28/04/2023 ntibwabaye.

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera yabuze taliki ya 27/04/2023 bwari gucya agakora umuhango wo gusaba no gukwa.

Bivugwa ko yafashe imodoka ye, aragenda nyuma umuryango we ubona imodoka nta muntu uyirimo.

Yaje kuboneka nyuma y’icyumweru, ariko ntiyatangaza aho yari ari, ndetse n’ibyo yarimo kuko atavugaga, cyakora ngo yari atangiye kugenda avuga kuko hari n’uwo bavuganye mu cyumweru gishize.

Inshuti ye ya hafi yabwiye UMUSEKE ati “Yanyoye umuti wica udukoko, ahita apfa. Ubu umurambo we wajyanwe muri kimwe mu bitaro bya hano muri Zambia.”

Tuyishime Samuel azashyingurwa ku wa Gatatu

Abari hafi ya nyakwigendera wari usanzwe asengera mu itorero rya ADEPR, bahurizaho ko kwiyahura yaba yabitererejwe.

- Advertisement -

Inshuti ze zabwiye UMUSEKE ko Tuyishime Samuel azashyingurwa ku wa Gatatu.

Tuyishime Samuel yari afite imyaka 26 y’amavuko, yize ikiciro rusange mu karere ka Nyaruguru, amashuri ye ayakomereza mu karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Byari biteganyijwe ko taliki ya 28/04/2023 akora umuhango wo gusaba no gukwa, ariko ntibyabaye kuko atari ahari. Umuhango wo kujya mu rusengero no kwiyakira, wari kuba taliki ya 05/05/2023 ubukwe bwose bwarapfuye.

UMUSEKE wari wamenye amakuru ko indi mihango yose ibanziriza isaba, irimo kwerekanwa mu rusengero, gufata irembo byo byari byarasojwe.

Umusore w’Umunyarwanda wari ufite ubukwe ari he?

Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW