Urutonde rw’abatutsi bafunzwe na Leta ya Kinshasa n’ubuzima babayeho

Kuva mu 2021 intambara yongera kubura hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bagera kuri 200 bafungiwe muri Gereza zitandukanye.

Guverinoma ya Congo imaze igihe ishishikariza abanyekongo guhiga bukware abo yita ‘abacengezi’ ngo boherejwe n’u Rwanda gusambura kiriya gihugu.

Ijambo ‘abacengezi’ rikoreshwa kenshi kandi mu gusobanura abantu ngo bakorana n’umutwe wa M23 Leta ya Congo yegeka k’u Rwanda.

Abafunzwee benshi bo muri Kivu y’Amajyepfo bashinjwa gukorana na Twirwaneho ni mu gihe abo muri Kivu ya Ruguru begekwaho umutwe wa M23.

Abavuga Igiswahili mu murwa mukuru wa Kinshasa bari mubafungiwe muri izo Gereza, bakaregwa ko ari ibyitso by’u Rwanda.

UMUSEKE ufite amakuru ko aho bafungiwe bakorerwa ibikorwa bya kinyamaswa amanywa n’ijoro.

Kubona amazi, ibyo kurya, ubuvuzi no guhura n’abunganizi mu mategeko bisaba gutanga ruswa.

Uwitabye Imana arashinyagurirwa umubiri we bakanga ko imiryango yabo ibashyingura nka Murangwa Sebakunzi Bonheur.

Usibye gutotezwa n’abashinzwe kubarinda, bahohoterwa n’ifungwa z’abanyecongo bene wabo bavuga ko babateje u Rwanda.

- Advertisement -

Ab’igitsina gore bari mu buzima bushaririye aho badahabwa ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango, nta mazi yo kunywa no gukaraba, nta buvuzi bivanze no gukorerwa ibiterasoni.

Uretse abafunzwe hari abandi benshi bishwe mu bihe bitandukanye barimo abatwitswe inyama zabo zikaribwa ku manywa y’ihangu.

Harimo kandi abahohotewe n’abaturage bagenzi babo ndetse n’inzego zishinzwe umutekano ariko Leta ikaryumaho.

Umuryango witwa Top Kivu mu ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi wasabye imiryango Mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu kugira icyo ikora ngo irengere ubuzima bwa bariya bantu bazira uko baremwe.

Uyu muryango kandi wamenyesheje Umuryango w’Abibumbye, Ubumwe bw’Ubulayi, Ubumwe bwa Afurika na USA ko nta gikozwe bakwicwa n’ubutegetsi.

Uyu muryango uvuga ko ibyo bashinjwa ari ibihimbano ko bafunzwe bitemewe n’amategeko.

Wagize uti “Bamaze gufatwa nk’abanyabyaha nta rubanza rwabayeho.”

Uvuga ko uburyo bafunzwemo buhonyanga uburenganzira bw’ikiremwa muntu kandi budakurikije amategeko muri rusange.

Urutonde rw’abafunzwe…..

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW