Abanye-Congo 10 bishwe n’ibisasu muri Sudan

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemeje iyicwa ry’Abanyekongo icumi baguye mu gihugu cya Sudan kimaze iminsi mu mirwano imaze guhitana abarenga 800.

Leta ya RD Congo yashyize ahagaragara urutonde rw’Abanyekongo bishwe, abandi bakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro bya Gisirikare i Khartoum.

Abo banyekongo bishwe n’ibisasu byatewe kuri iki cyumweru tariki ya 4 Kamena 2023, biganjemo abanyeshuri bagiye kwiga muri kiriya gihugu.

Ni ibisasu byatewe mu gace karimo abasivili badafite intwaro kahungiyemo n’abanyamahanga bikaba byarahitanye ubuzima bw’abandi baturage.

Ubuyobozi bwa Ambasade ya Sudan i Kinshasa bwatumijwe igitaraganya ngo butange ubusobanuro n’ikiri gukorwa kugira ngo Abanyekongo bafashwe gusohoka ahabera imirwano.

Abanyekongo bari muri Sudan basabwe gukora ibishoboka byose bakajya kuri Ambasade z’iki gihugu i Cairo mu Misiri cyangwa i Addis Abeba muri Ethiopie kugira ngo bafashwe gutaha amahoro.

Kuva mu ntangiriro za Gicurasi Leta ya Congo yatangiye inzira yo gucyura abenegihugu bayo bari muri Sudani nyuma y’intambara yatangiye muri Mata hagati y’Ingabo ziri ku butegetsi n’izabwigumuyeho.

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko intambara yo muri Sudan imaze guhitana abagera kuri 800 naho abarenga miliyoni bakaba baravuye mu byabo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW