Biciye mu Nkera y’Ibigwi mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, Abanyamuryango b’Umuryango, FPR Inkotanyi bongeye kwibutswa ‘Ndi Umunyarwanda’ ariko ikirenzeho basabwa gusigasira no kugaruka ku Muco Nyarwanda.
Ibi byavugiwe mu Nkera y’Ibigwi n’Imihigo byabereye mu Murenge wa Nyakabanda ku wa Kabiri tariki 27 Kamena 2023. Haganiriwe byinshi ariko ikirenzeho baranasangira.
Bimwe mu byagarutsweho muri iyi Nkera, harimo Intore zateye indi ntambwe, Igitaramo cya Gakondo, kumurika ibyagezweho n’Intore mu Kagari ka Munanira II, kwigishwa ku Budaheranwa na Ndi Umunywanda, Umuco wo Gusangira mu miryango, Gusobanurirwa Itorero ku Mudugudu n’icyo rizafasha mu kwesa imihigo no Gushimira Umutoza w’Ikirenga, Paul Kagame wagaruriye Abanyarwanda Itorero.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye iyi Nkera, baryohewe n’ibiganiro byatanzwe ariko bahabwa umukoro wo kongera kugaruka ku Muco Nyarwanda no kuwusigasira. Ibi byasabwe na Mukazayire Eularie uyobora Itorero mu Kagari ka Munanira II.
Ibi byazaga byiyongera ku Nteko Rusange y’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri uyu Murenge, yabaye tariki 25 Kamena 2023, aho bibukijwe amahame n’Indangagaciro bikwiye kuranga Abanyamuryango.
Ubwo bakoraga iyi Nteko Rusange, biyemeje ko mu byo bagiye gushyiramo imbaraga, harimo ko imihanda ishyirwamo kaburimbo yakongerwa, ariko ko kandi basaba Perezida Paul Kagame kubemerera akazongera kwiyamamariza indi manda yo kuyobora u Rwanda.
Abanyamuryango b’uyu muryango bazwiho ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye biciye mu kubagurira Ubwisungane mu Kwivuza n’ibindi.
UMUSEKE.RW