Rwanda: Umugabo arakekwaho kwica abana be 3 n’umugore we

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Musonere Theogene w'imyaka 40 watorotse, akekwaho kwica umugore we n'abana 3

Inzego z’umutekano zikomeje gushakisha umugabo wo mu Karere ka Kayonza ukekwaho kwica abana be batatu n’umugore we.

Musonere Theogene w’imyaka 40 watorotse, akekwaho kwica umugore we n’abana 3

Amakuru avuga ko uyu mugabo witwa Musonere Theogene w’imyaka 40, akekwaho kwica abana be batatu, umukobwa umwe n’abahungu babiri, yica n’umugore we.

Bose ngo yabishe akoresheje umuhoro.

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 14/06/2023 rishyira ku wa Kane tariki 15/06/2023, mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabare, Akagari ka Gitara mu Mudugudu wa Mubuga.

Ntiharamenyekana icyo uriya mugabo yajijije umugore we n’abana.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye UMUSEKE ko buriya bwicanyi bwabayeho.

Ati “Uriya mugabo turacyamushakisha.”

Amakuru avuga ko Musonere Theogene yahise acika, bityo abaturage bakaba basabwa gutanga amakuru ku wa mubona.

Umwe mu nshuti z’UMUSEKE uba mu Karere ka Kayonza, yadutangarije ko urugo rw’uriya mugabo n’umugore we rwahoragamo amakimbirane, aho kugira ngo bimenyekane ko mu rugo habayemo ibyago, abaturanyi bumvise hamaze umwanya nta ntonganya zihari.

- Advertisement -

Yatubwiye ko uriya muryango wigeze kwimukira mu Karere ka Bugesera, bahageze ubuyobozi bububakira inzu, umugabo aza kuyigurisha.

Umugore yaje gusubira iwabo mu Burasirazuba, nyuma umugabo agaruka ahamusanga, ariko bakabana mu makimbirane.

Ku wa Kane tariki 15/6/2023, mu gitondo hagati ya saa tatu na saa yine (09h00 -10h00 a.m) nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro, mu mudugudu wa Mubuga, mu kagari ka Gitara, umurenge wa Kabare, hamenyekanye iyo nkuru ko Musonera yishe umugore we n’abana.

Nyuma y’ubwicanyi, UMUSEKE wamenye ko mu nama abayobozi batandukanye barimo aba gisivile n’inzego z’umutekano bagiranye n’abaturage, bihanganishije imiryango yagize ibyago, bahumuriza  n’abaturage, banabasaba kujya batanga amakuru ku gihe ajyanye n’ingo zibanye mu makimbirane kugira ngo harwanywe ihohoterwa.

Hari amakuru avuga ko muri bariya bana bishwe, umwe ashobora kuba yari uwo mu miryango yaje kurererwa hariya.

UMUSEKE.RW