Yvonne Makolo ayoboye inama y’ubutegetsi y’ishyirahamwe ry’indege ku Isi, IATA

Kuva kuri uyu wa Mbere, Umunyarwandakazi Yvonne Manzi Makolo, aratangira kuyobora inama y’Ubutegetsi y’ishyirahamwe ry’indege ku Isi, IATA.

Yvonne Manzi Makolo asanzwe ari Umuyobozi wa RandAir

Yvonne Manzi Makolo ni we mugore wa mbere ugeze kuri iyi ntera, asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa sosiyete y’ubwokorezi bwo mu kirere ya RwandAir, akaba abaye umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya IATA wa 81.

Istanbul muri Turukiya niho ishyirahamwe rishinzwe iby’indege ku isi (The International Air Transport Association, IATA) watangaje ko Yvonne Manzi Makolo afata inshingano zo kuyobora inama y’ubutegetsi ya (Chair) y’iri shyirahamwe mu gihe cy’umwaka umwe.

Izi nshingano arazitangira kuri uyu wa Mbere hakirangira inama rusange ya 79 ya ISTA, ibera muri Turukiya.

Makolo ni we mugore wa mbere ubaye Chair w’Inama y’Ubutegetsi ya IATA

Makolo yari mu nama y’ubutegetsi ya IATA kuva mu Ugushyingo, 2020.

Umwanya wa wo kuyobora inama y’Ubutegetsi ya IATA arawusimburaho Mehmet Tevfik Nane usanzwe ari Umuyobozi wa Sosiyete ya Pegasus Airlines, ariko na we araguma mu nama y’ubutegetsi ya IATA.

Makolo yavuze ko ari ishema kandi yishimiye kuba kuri uriya mwanya ukomeye.

Yavuze ko ishyirahamwe ry’indege ku Isi, IATA rigira uruhare runini mu kuzamura sosiyete z’indege ku isi, zaba into n’inini, mu bucuruzi butandukanye, kandi ahantu hose ku isi.

Yvonne Makolo yavuze ko kuba ayoboye sosiyete y’indege iri mu bushobozi bwo hagati muri Africa, bimuha amahirwe yo kumenya muri rusange ibibazo sosiyete z’ubwikorezi bwo mu kirere zifite muri rusange.

- Advertisement -

Ati “Ku byo nzaheraho ni ukugabanya imyuka ihumanya ikirere, kongera umutekano mu ndege, kuzana impinduka mu bijyanye n’ubucuruzi bwa sosiyete z’indege, no kunoza ibikorwa remezo.”

Yavuze ko yishimiye kujya muri izi nshingano mu gihe IATA ishyize imbaraga mu guhuza abakora mu by’indege muri Africa, kugira ngo bakorere hamwe bagire impinduka bazana mu mibereho myiza n’iterambere rya Africa.

Nyuma y’umwaka umwe Makolo azaba ayoboye inama y’ubutegetsi ya IATA, azasimburwa na Pieter Elbers, Umuyobozi Mukuru wa IndiGo, uzafata inshingano muri Kamena, 2024.

UMUSEKE.RW