Amavubi y’Abagore agiye gucakirana na Ghana

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’Abagore, CAF Women’s Africa Cup of Nations 2024 Qualifying’ kizabera muri Maroc, u Rwanda rwisanze ruzahura na Ghana.

Amavubi y’Abagore agiye guhura na Ghana

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, yamaze kumenyesha Ibihugu uko bizahura hagati ya byo, mu gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abagore.

U Rwanda rwisanze ruzakina na Ghana mu ijonjora ry’ibanze. Ikipe izasezerera indi muri iri jonjora, izahita ihura n’izaba yasezereye indi hagati ya Gambia na Namibia.

Biteganyijwe ko imikino ibanza izakinwa hagati ya tariki 18-26 Ukwakira. Iyo kwishyura izakinwa guhera tariki 27 Ugushyingo kugeza tariki 5 Ukuboza 2023.

Uretse iyi mikino kandi, Amavubi y’abagore ari gutegura imikino ibiri azakina na Uganda mu gushaka itike yo kujya mu mikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa umwaka utaha 2024.

Uko imikino yose izakinwa mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika 2024
Nyinawumuntu Grâce n’abakobwa be bakomeje gukaza imyitozo

UMUSEKE.RW