Umuramyi w’Indirimbo zihimbaza Imana, Heureuse Ngabire utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndumuhamya’ yakomoye mu bihe byo kuramya ngo guhimbaza Imana, asaba abakunzi b’ibihangano bye kumushyigikira.
Indirimbo ya Heureuse Ngabire yise ‘Ndumuhamya’ yasohokanye n’amashusho yayo kuri shene ya Youtube y’uyu muhanzi.
Uyu muhanzi yabwiye UMUSEKE ko indirimbo ye ikubiyemo ubutumwa bwo kubwira abantu ko ari umuhamya w’ibyo Imana yamukoreye, anasobanura ko amagambo yayo yaje ari mu bihe byo kuramya Imana.
Yagize ati “Indirimbo yanjye yitwa ‘Ndumuhamya’ ikubiyemo ubutumwa bwo kubwira abantu ko ndi umuhamya w’ibyo Imana yankoreye. Nayanditse ndi mu bihe byo kuramya Imana ariko na none nifashishije ibyanditswe biboneka muri Zaburi 46:2.”
Heureuse Ngabire wanakoranye indirimbo na Serge Iyamuremye mu 2022 bise ‘Waratsinzwe’ yasabye abakunzi b’ibihangano bye kumushyigikira ndetse anongeraho ko abakunzi be bitega izindi ndirimbo nyinshi abahishiye, azashyira hanze mu minsi ya vuba.
Ati “Icyo nsaba abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana, nukunshyigikira tukamamaza ubutumwa bwiza bukagera aho bishoboka, bamfasha gusangiza abandi iyi ndirimbo ndetse n’izindi, ikindi abakunzi banjye bitege indirimbo nyinshi kandi nziza zizabafasha cyane.”
Heureuse Ngabire amenyerewe mu buhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ndetse mu 2022 yakoze igitaramo cye cya mbere yakoreyemo indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho (Live recording) azagenda ashyira hanze nk’uko abivuga.
Uretse indirimbo ‘ndumuhamya’ Heureuse Ngabire yashyize hanze, uyu mukobwa asanzwe afite n’izindi zirimo Ndatuje, Waratsinzwe yafatanyije na Serge Iyamuremye, ndetse na Ndumuhamya.
Reba indirimbo “Ndumuhamya” ya Heureuse Ngabire
- Advertisement -
MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW