Goma: Abarimo abapolisi baguye mu myigaragambyo

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, mu Mujyi wa Goma, kuwa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023, abantu 10 barimo umupolisi bapfiriye mu myigaragambyo isaba ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’iz’Uw’Abibumbye, MONUSCO kuva muri icyo gihugu. 

Leta ivuga ko yafashe abantu 158 bagize uruhare mu gutera amabuye muri iyo myigaragambyo, abakomeretse bo barenga 30.

Abigaragambya bumvikana basaba ko uretse Loni n’Ingabo z’Akarere, abanyaburayi n’imiryango itari iya leta ihakorera ikwiye kuva muri icyo gihugu mu maguru mashya.

Umuvugizi w’Ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike yavuze ko ibikorwa by’urugomo no gutegura iyi myigaragambyo byakozwe n’umutwe witwaje intwaro wa Wazalendo usanzwe ukorana na Leta.

Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Lieutenant General Constant Ndima, yihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse n’abakomerekeye muri iyo myigaragambyo.

Lieutenant General Constant Ndima yasabye abaturage kutagira ubwoba bw’ibyabaye.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’Intara buragerageza gusubiza ibintu mu  buryo, abantu bongere basubire mu bikorwa by’ubucuruzi kandi bagende bidegembya.”

Yanasabye buri muturage kutishora muri ibyo bikorwa by’urugomo byakomeje no kuri uyu wa 31 Kanama 2023.

 

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW