Gen Bunyoni yagejejwe imbere y’abacamanza asaba kurekurwa

Alain Guillaume Bunyoni umaze igihe afunzwe yagejejwe imbere y’Abacamanza kuri Gereza Nkuru ya Gitega akaba yasabye kurekurwa.

Kuri uyu wa Kane nibwo Bunyoni yaburanye mu ruhame.

Uyu mugabo wakomeye cyane mu nzego z’umutekano i Burundi cyane ku butegetsi bwa Peter Nkurunziza, yatawe muri yombi muri Nyakanga, 2023.

Bunyoni wabaye Umukuru wa Polisi y’u Burundi, akaba na Minisitiri w’Intebe, we n’Umunyamategeko umwunganira basabye ko arekurwa kubera ubuzima bubi bw’aho afungiye.

Yasabye kurekurwa by’agateganyo kubera ko arwaye Diabète. Yavuze ko uburyo yivuza atari hamwe bitamufasha koroherwa, bikaba bibangamiye ubuzima bwe.

SOS Medias Burundi dukesha iyi nkuru ivuga ko umwe mu bari aho urubanza rwabereye, yababwiye ko nta muntu wari wemerewe kwinjiza telefoni.

Ati “Abantu bose basatswe mbere y’uko binjira. Gusura (Gereza) na byo byabaye bihagaritswe, kandi imihanda yose iri hafi yari yafunzwe n’Abapolisi.”

Bunyoni yafunzwe nyuma y’igihe gito anenze ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, ndetse bigakekwa ko yaba yarateguraga kumuhirika.

Ibirego bishya muri dosiye ya Jenerali Bunyoni biracyisukiranya

- Advertisement -

Bunyoni yavuze ko urukiko rwamurekura kuko afite uburwayiagakurikiranwa adafunzwe

UMUSEKE.RW