Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel Gasana

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
CG (Rtd) Emmanuel K.Gasana (Archives)

Perezida wa Repubulika w’URwanda,Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi barimo ba komiseri barimo CG Gasana.

Mu itangazo rya Polisi ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023, rivuga ko nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi barimo na ba komiseri batandukanye barimo CG Emmanuel K Gasana, uyobora Intara y’Iburasirazuba,  CP Emmanuel Butera,CP Nshimiyimana Vianney,CP Bruce Munyambo,ACP Damas Gatare,ACP Privat Gakwaya.

Umukuru w’Iguhugu kandi yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba ofisiye bakuru batanu(5),ba ofosiye bato 28,abapolisi bato 60.

Polisi y’Igihugu itangaza ko hanasezerewe abapolisi barindwi (7) ku mpamvu z’uburwayi na batandatu (6) basezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye zitatangajwe.

CP Bruce Munyambo mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
CP Nshimiyimana Vianney nawe yagiye mu kiruhujko cy’izabukuru
ACP Damas Gatare yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
CP Emmanuel Butera nawe yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru