Imodoka itwaye inzoga yafashwe n’inkongi y’umuriro

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Imodoka yafashwe n'inkongi igeze mu mujyi wa Musanze

Imodoka ya Bralirwa yari itwaye inzoga yahiriye mu Mujyi wa Musanze rwagati, hangirika ibinyobwa byari mu makesi arenga 400.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 9 Ukwakira 2023, imodoka yari itwaye ibinyobwa bya Bralirwa yahiriye mu Mujyi wa hitabazwa kizimyamwoto ariko byinshi byangiritse.

Iyi modoka Camion Mercedes-Benz RAF139E RL3870 yavaga i Rubavu yerekezaga i Kigali ipakiye ibinyobwa bya Bralirwa.

Umuriro wadutse muri iriya modoka igeze imbere y’isoko rya GOICO, itangira kwaka bihere mu mapine n’igice yakururaga cy’inyuma kifatwa hangirika parete eshatu ziba zirimo amakesi agera kuri 406.

Imodoka yahiye biturutse mu mapine

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru asaba abatwara ibinyaniziga kurushaho kujya bagenzura ibinyaniziga byabo mu gihe biri mu ngendo kuko ikosa rimwe rishobora guteza ibyago ndetse abakangurira no kujya babishakira ubwishingizi.

Yagize ati “Nibyo ibyo byabaye muri iki gitondo aho iyo modoka yafashwe n’umuriro biturutse kuri Trailer hakangirika parete eshatu. Fire Bridge yahise ihagera irayizimya parete eshatu zose zagezweho n’inkongi. Tuributsa abafite ibinyaniziga kujya babigenzura igihe cyose biri mu ngendo kuko ikosa rimwe rishobora guteza impanuka ikomeze ndetse bakajya babishakira n’ubwishingizi.”

Ati “Ikindi bagomba kuzirikana ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro, fire extinguishers ( kizimyamoto).”

Usibye igice cy’imodoka cyangiritse n’ibinyobwa yari itwaye, nta bindi bintu cyangwa umuntu wahagiriye ikibazo kuko Polisi yahise itabarwa ndetse ifasha no mu migendekere myiza no gukomeza kw’ingendo mu gihe iyo modoka mayo hari hari gushaka uburyo yahakurwa ngo ingendo zikomeze nta nkomyi.

Hahise hashakwa uburyo iyo modoka ikurwa mu nzira