Amakuru dukesha bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango, yemeza ko Impanuka y’imodoka yishe aba Polisi babiri bari bahekanye kuri Moto.
Iyi mpanuka yaguyemo abo ba Polisi yabaye saa kumi z’igitondo zo kuri uyu wa 05 Ukwakira 2023 muri uwo Mudugudu.
Amazina y’abo ba Polisi bishwe n’impanuka UMUSEKE wahawe ni PC Mushabe Fred na mugenzi we AIP Ngaboyimana jean Felix.
Moto ifite plaque RF112 L naho imodoka ikaba ifite Plaque RAF734C.
Abaturage babwiye UMUSEKE ko hari imodoka yapfiriye mu muhanda wa Kaburimbo ariyo yateje iyo mpanuka yahitanye abo ba Polisi bombi.
Gitifu w’Akagari ka Buhoro ,Ayingeneye Marie Jeanne yemeza ko yahageze agasanga iyo mpanuka yabaye koko.
Gusa avuga ko yahageze nyuma y’iminota 30 iyo mpanuka imaze kuba.
Umuvugjzi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Habiyaremye Emmanuel yemeje ayo makuru, avuga ko iyo moto abo ba Polisi bariho yavaga mu cyerekezo cya Muhanga, igana mu cya Ruhango.
Avuga ko yari itwawe na AIP Ngaboyimana jean Felix ahetse PC Mushabe Fred bageze muri uwo Mudugudu, bahasanga imodoka ‘Ikamyo yo mu bwoko bwa Merces Benz barayigonga.
- Advertisement -
Ati”Iyo modoka yari ihaparitse kubera ikibazo Tekiniki, y’uwitwa Murindi Hardi barayigonga bahita bitabimana:”
Emmanuel avuga ko abo bombi bahise bitabimana bakimara gukora impanuka.
Yongeyeho ko batangiye gukora Iperereza ku cyaba cyateje iyo mpanuka, kandi ko nta kosa uwo mushoferi nyiri modoka basanze afite.
Abo ba Polisi bombi basanzwe bakorera mu Karere ka Ruhango. Imirambo yabo yajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW I Ruhango.