DRC: Matata Ponyo yikuye mu matora ajya ku ruhande rwa Moïse Katumbi

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ponyo na Katumbi babaye abayobozi ku butegetsi bwa Joseph Kabila

Augustin Matata Ponyo yamaze gutangaza ko avuye mu matora, akiyunga n’umukandida utavuga rumwe na Leta.

Matata Ponyo, yavuze ko azashyigikira Moïse Katumbi, umuherwe, wanabaye Guverineri w’Intara ya Katanga.

Abakandida batavuga rumwe na Leta baherutse guhurira hamwe baganira ku buryo amatora yazagenda neza atabayemo ubujura, no kureba niba bashyigikira umukandida umwe agahangana na Perezida Antoine Felix Tshisekedi.

Ponyo yavuze ko yizeye ko abanda bakandida b’uruhande rutavuga rumwe na Leta, na bo bagera ikirenge mu cye bagashyigikira Katumbi.

BBC ivuga ko Ponyo na Katumbi babaye abayobozi ku butegetsi bwa Joseph Kabila, umwe ari Minisitiri w’Intebe, naho Katumbi ari Guverineri w’Intara ikize ku mabuye y’agaciro ya Katanga.

Perezida Felix Tshisekedi, arashaka manda ya kabiri ku cyumweru yatangije ibikorwa byo kwiyamamaza.

Amatora yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ategerejwe tariki 20 Ukuboza, 2023.

Imiryango itari iya leta ivuga ko Leta ya Congo ikoresha imbaraga mu gukorera ibikorwa bibi bihungabanya uburenganzira bwa muntu abatavuga rumwe nay o, gusa Leta ibyo birego irabihakana.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -