Aime Uwimana na Prosper Nkomezi bagiye kwinjiza abakirisitu mu mwaka mushya

Abahanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana ari bo Prosper Nkomezi na Aime Uwimana nibo zafasha abakirisitu n’abandi kwinjira mu mwaka mushya wa 2024, mu gitaramo cyiswe ‘Cross Over 2024.”

Ni igitaramo  kizaba ku  wa 31 Ukuboza 2023, muri BK Arena, cyateguwe n’Itorero ZionTemple Celebration Center/Authentic Word Minisitries,bafasha abantu kwinjira mu mwaka mushya bari imbere y’Imana.

Abategura aya makesha babwiye UMUSEKE ko kwinjira bizasaba kwiyandikisha binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho iyo gahunda izatingira gukorwa tariki ya 25 Ukuboza 2023.

Biteganyijwe ko Intumwa Paul M Gitwaza wari umaze igihe muri Amerika no mu bihugu by’iBurayi azabwiriza ndetse agatanga n’ubuhanuzi muri ayo makesha.

Mu Rwanda no mu bindi bihugu byiganjemo abakirisitu, abantu batandukanye bakunze kwinjira mu mwaka mushya bari imbere y’Imana, bayishimira ibyo yakoze ,banayiragiza undi mwaka.

Uwimana Aime ufatwa nk’umunyabigwi mu muziki wo guhimbaza Imana niwe uzafasha abazitabira igitaramo Cross Over 2024
Prosper Nkomezi usanzwe ari n’umukirisitu wa Zion Temple ,azafasha abakirisitu kwinjira mu mwaka mushya

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW