Nyabihu: Bamwe mu bagabo bahunze abagore bajya kwikodeshereza

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Akarere ka Nyabihu mu ibira ritukura

Hari abagabo bo mu Karere ka Nyabihu bataye ingo zabo kubera guhozwa ku nkeke no guhohoterwa n’abagore, ubu bahisemo kwikodeshereza aho kujya muri gereza bazira intonganya zo mu ngo.

Aba bagabo babwiye bagenzi bacu bo mu IMVAHO NSHYA ko bagira ipfunwe ryo kujya kurega bagahitamo kwicecekera.

Uwitwa Mugabonake Esdras wo mu Murenge wa Rugera avuga ko buri gihe akubitwa n’umugore we ariko agahitamo kuryumaho ngo adasekwa muri rubanda.

Yagize ati “Mu bagabo witwa inganzwa, ikigwari, umugabo udashobotse n’ibindi. Kubera umuco nyarwanda rero natwe duhitamo kwinumira.”

Mugabonake avuga ko umugore we aherutse kumutera ibuye mu gahanga ariko ageze kwa muganga avuga ko yakubitiwe mu nzira ataha.

Yagize ati “Ngendeye ko muri iki gihugu cyacu umugore ashyigikiwe njye nahisemo kuba muhunze kandi ntabwo ari njye njyenyine wahunze urugo, aho kugira ngo ufungwe uzira umugore washatse wamuhunga.”

Bigirimana Alphonse, umukuru w’Umudugudu wa Kagano mu Murenge wa Kagano avuga ko hari abagore barara mu tubari aho hari abagabo bahuye n’ihungabana kugeza ubwo bahitamo guhunga ingo zabo.

Yagize ati ” Niba hari amategeko arengera umugore hari n’arengera umugabo, kuko bikomeje gutyo ngo umugabo aratsimbarara ku cy’ubahiro cye ni na yo mpamvu usanga hari bamwe bica abandi. Nta mpamvu rero yo guhisha umutekano muke.”

Nadine Umutoni Gatsinzi, Umugenzuzi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu, asaba abagabo kudahishira ihohoterwa bakorerwa kuko abantu bose bangana imbere y’amategeko.

- Advertisement -

Yagize ati “Bose RIB ibitaho kugira ngo ifashe abo bagabo bahohoterwa. Icyo umuntu yabivugaho, inzego zose zirahari ariko ntitwakwirengagiza kotugifite umubare munini w’abagore n’abakobwa bahohoterwa, ibyo na byo birahari.”

Umutoni yungamo ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikiye kuvugwa, yaba umugabo cyangwa umugore wahohotewe agabwa ubutabera.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW