Burera: Umugabo arakekwaho gusambanya intama kugeza ipfuye

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 39 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Cyogo, Akagari ka Kilibata, Umurenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera, yashyikirijwe polisi nyuma yo gufatwa akekwaho gusambanya intama y’umuturanyi we igapfa nkuko byemezwa n’abaturage.

Abaturanyi b’ukekwa bemeza ko uyu mugabo yafashwe mu rukerera rwo ku itariki 26 Mutarama 2024, nyuma yo gukekwaho gusambanya intama y’umuturanyi.

Yongeraho ko ngo iyo ngeso asanzwe ayizwiho, kuko atari ubwambere kuko yigeze gufungirwa  muri gereza ya Ruhengeri ari cyo azira.

Ati “Uriya mugabo yafashwe ari gusambanya intama, twanasanze ibisebe ku kibuno cyayo, yari mu kiraro cyayo mu ijoro, intama zitangira gutamatama, yikanze nyiri urugo ariruka, nibwo bagiye kumurarira iwe mu rugo afatwa mu gitondo.

Akomeza agira ati “ Ni umugabo uzwiho izo ngeso kuko turaturanye ndamuzi, yigeze n’ubundi gufatirwa icyo cyaha arafungwa”.

Aya makuru kandi yemejwe n’umuhungu wa nyiri iyo ntama, avuga ko ubwo nyina yumvaga intama zisakuza saa sita z’ijoro yasohotse asanga uwo mugabo mu kiraro, ariruka biba ngombwa ko bamushakisha bamufashe bamushyikiriza Polisi.

Yagize ati “Mu ma saa sita z’ijoro, nibwo umukecuru wanjye yumvise intama zisakuza cyane, arahaguruka ageze hanze uwo mugabo wari mu kiraro arasimbuka ariruka umukecuru aratabaza, nibwo abaturage n’irondo batabaye basanga intama yamaze gupfa”.

Uyu muhungu yongeraho ko bagiye mu rugo rw’ukekwa, barahagota,afatwa mu gitondo atashye, nibwo gushyikirizwa polisi.

Uyu muhungu avuga ko kandi bitari ubwa mbere uwo mugabo afashwe asambanya intama, ngo kuko“Muri 2017 nabwo yatwiciye intama tumwirukaho ata imyenda, tusanga ari iye turayifata tuyiha ubuyobozi, urumva ko atari kuducika ku ncuro ya kabiri, muri 2022 nabwo yavuye muri gereza nyuma yo gushinjwa gusambanya intama, kandi uko abigenza iyo amaze kuzisambanya arazica”.

- Advertisement -

Umukuru w’Umudugudu wa Cyogo, Ntakarakorwa Apollinaire Karake na we avuga ko uwo mugabo asanganywe ingeso zo gusambanya intama, ari na yo mpamvu bagiye kumutegera iwe ngo bamufate, nyuma y’uko bamuketseho gusambanya intama y’umuturanyi yarangiza akayica nk’uko asanzwe abigenza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, atangaza ko atakwemeza ko uyu mugabo yaba yasambanyije iyo ntama ko hagikorwa  iperereza.

Ati ” Byamaze gushyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha, rurimo rurakora iperereza kuri ibyo bintu byose avugwaho. Umugabo ari mu maboko ya Polisi ya Rusarabuye,akekwaho  ubujura bw’amatungo.”

Polisi yo mu majyaruguru yemeza ko aregwa ko gushaka kwiba itungo cyakora hagikorwa iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe kugira ngo icyaha gikumirwe cyikiba.

NYIRANDIKUBWIMANA Janviere

UMUSEKE/BURERA