Nyuma y’imyitozo ya nyuma y’Ikipe y’Igihugu ya Handball iri mu gihugu cya Misiri, umwuka uhaturuka uravuga ko bizeye kuhakorera amateka meza.
Ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024, ni bwo u Rwanda rwakoze imyitozo ya nyuma rwitegura umukino wa Cape Verde uyu munsi.
Ni imyitozo yabereye muri Gymnase ya mbere ya Cairo Stadium yakira abantu ibihumbi 20, ndetse akaba ari na yo u Rwanda ruza gukiniraho na Cape Verde Saa Munani z’amanywa.
Abakinnyi bose uko ari 18 u Rwanda rwahagurukanye, bameze neza, bariteguye nta n’umwe ufite ikibazo cy’imvune.
Umutoza Bagirishya Anaclet, yavuze ko abakinnyi bose bameze neza kandi biteguye gukora amateka meza muri iri rushanwa bitabiriye bwa mbere.
Ati “Imyitozo yose yagenze neza. Kugeza aka kanya nta mvune dufite abakinnyi bameze neza, biteguye gutangira igikombe cya Afurika kugira ngo banakore amateka mashya ku Rwanda kuko ari ubwa mbere tugiye gukina iki gikombe.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo Cape Verde ari ikipe nziza ariko na none itabateye ubwoba.
Ati “Ntabwo Cape Verde ifite amateka ahambaye muri iri rushanwa. Ni ku nshuro ya Gatatu igiye kwitabira ariko inshuro zose ebyiri yajemo zabanje, yaje itungurana ikora ibidasanzwe, natwe rero birashoboka ko dushobora gukora ibidasanzwe tukagira amateka twubaka.”
Anaclet yavuze ko bagize amahirwe yo kureba imikino ya Cape Verde, yaba mu marushanwa ndetse n’imikino ya gicuti, bagerageje kwiga amayeri ya bo akaba yizeye ko abakinnyi biteguye kuyitsinda uyu munsi.
- Advertisement -
Iki gikombe kigiye kuba ku nshuro ya 26 kiratangira uyu munsi tariki 17-27 Mutarama 2024, kizabera muri Gymnase ebyiri zose ziri muri Cairo Stadium.
U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Zambia, Cape Verde ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW