Imbonerakure zasoje imyitozo ya “Parakomando” zitegerejwe muri Congo

Urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CDD-FDD, ruzwi nk’Imbonerakure rwasoje imyitozo y’Abaparakomando, rugiye koherezwa mu bikorwa bya gisirikare muri RD Congo n’ahandi mu mahanga.

Ni imyitozo y’ibyumweru bibiri yabereye muri Komine Rugombo na Mugina mu ntara ya Cibitoke ihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ubwo ku wa 12 Mutarama 2024 yasozaga ayo mahugurwa, Révérien Ndikuriyo, umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi, yashyize ahagaragara ko izo mbonerakure zigomba koherezwa gufatanya n’ingabo zoherejwe muri Congo n’ahandi.

Yavuze kandi ko urwo rubyiruko ruzifashishwa imbere mu gihugu guhangana n’abanzi b’u Burundi bose.

Yagize ati ” Ndabashimira ko mwitabiriye amahugurwa kandi ndabasaba gutegereza amabwiriza yo gukiza igihugu. Ikirenze byose, mwiyemeje kurengera igihugu cyanyu. muzazana imbaraga mu gisirikare cyacu hano mu rugo no mu mahanga.”

Ndikuriyo yemereye urwo rubyiruko ibihembo by’ishimwe ku bazoherezwa mu butumwa n’inkunga y’amafaranga izahabwa imiryango yabo.

Yagize ati ” Igihe icyo ari cyo cyose, mushobora koherezwa ku rugamba ndetse no hakurya y’imbibi z’igihugu. Mwitegure kwishyura umubare w’abasirikare wagabanutse nyuma y’ubwitange buke no kwanga kwinjira mu gisirikare.”

Imbonerakure zasojwe imyitozo ya Parakomando
Reverien Ndikuriyo, Umunyamabanga Mukuru waCNDD-FDD

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW