Miss Nishimwe Naomie yambitswe impeta n’umusore yihebeye -AMAFOTO

Miss Nishimwe Naomie yambitswe impeta na Michael Tesfay bamaze igihe bakundana, ndetse we ubwe atangaza ko bitegura gukora ubukwe.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Mutarama 2024 nibwo Michael Tesfay yafashe icyemezo cyo kwambika impeta Miss Nishimwe Naomie wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2020.

Miss Nishimwe Naomie yagize ati “Sinjye uzarota mbanye nawe ubuzima bwanjye bwose busigaye.”

Umunyenga w’urukundo rw’aba bombi bawumazemo imyaka ibiri kuko kuva mu 2022 ari bwo rwatangiye kumenyekana by’umwihariko mu itangazamakuru.

Michael Tesfay ukundana na Nishimwe ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi.

Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.

Muri Mata 2023 yatumiwe mu nama ‘One Forest Summit’ nyuma y’igihe atangiye ubufatanye na ‘Be-space group’ y’umugore witwa Angoang Grâce Manuella wo muri Gabon.  Ni inama yari yitabiriwe na  Perezida w’u Bufaransa Emmmanuel Macron.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -