Rusizi: Umwana muto yaguye mu mashyuza

Abana batatu bo mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi, bagiye koga mu mashyuza maze umwe witwa Nishimwe Arsene  Bertin uri mu kigero cy’imyaka itanu  aheramo, aza kwitaba Imana.

Umurambo w’uyu mwana wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Matarama 2024.

Umubyeyi w’uyu mwana yasobanuriye umunyamakuru wa RBA uko umwana we yitabye Imana agira ati “Ndebye mu nzu ndamubura,ndasohoka ndeba ahari urugomo n’abandi bana, mbaza ngo Arsene ari he? Barambwira ngo yagiye mu mashyuza n’abandi bana.”

Uyu mubyeyi asobanura ko yategereje umwana we agaheba, aza kubwirwa ko yaguye mu mashyuza.

Ubusanzwe abaturage bo mu Karere ka Rusizi n’abaturaka imihanda yose bajya kwivurisha amazi ashyushye ava mu butaka bita amashyuza, kugira ngo umubiri umurerwe neza.

Icyakora bamwe mu baturage basanga hakenewe imicungire yihariye kuko hamaze kugwamo abantu benshi.

Umwe yagize ati “Barebe uburyo bazitira, hakajya hajyamo umuntu ufite uburenganzira bwo kwinjiramo.”

Undi nawe ati “Ariya makariyeri ya SIMERWA arazitiye, n’aya mashyuza rero hasi hagiye harimo ibintu by’imyobo, umuntu yakandagira nko mu ibuye akarigitamo, bikaba ngombwa ko hakabaye hari umutekano wayo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye aya mashyuza aherereyemo,Tamari Kimonyo Innocent, avuga ko hagiye gukorwa ubuvugizi kugira ngo harebwe uko hatakomeza guteza ibyago.

- Advertisement -

Ati “ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe amazi,(Rwanda Water Board) ku bufatanye na RDB,mu izina ry’Akarere turakora ubuvugizi kuri ibyo bigo bireba kugira ngo igikorwa gikorwe .Iki kibazo ntabwo dukeneye ko hagira indi mpanuka ihabera,bigomba kwihutishwa nibura mu mezi abiri bikaba byahawe umurongo.”

Amakuru avuga ko atari ubwa mbere hagwamo umuntu kuko muri Nzeri umwaka ushize haguyemo na bwo umusore wari uje koga.

Icyo gihe nabwo ngo nta mezi abiri yari ashize haguyemo umusaza  ndetse n’umunyeshuri wari waraguyemo mbere ya bo.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW