Burera: Dosiye y’uwavuzweho gusambanya intama yahawe RIB

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, yatangaje ko dosiye y’ukekwa kwica intama agamije kuyiba, yamaze gushyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha.

Mu rukerera rwo ku itariki ya 26 Mutarama 2024, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 39 wo mu Mudugudu wa Cyogo, Akagari ka Kilibata, Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Burera yafashwe n’abaturage bamushyikiriza polisi akekwaho kwica intama agamije kuyiba.

Nk’uko bigarukwaho mu buhamya bwa bamwe mu baturage bamufashe barimo n’uwibwe, bavuga ko iyo ntama yabanje kuyisambanya akanayica, ndetse bagahamya ko iki gikorwa atari ubwambere agifatiwemo.

Turaguhorana Innocent uturanye n’uyu mugabo avuga ko  yafashwe  nyuma yo gukekwaho gusambanya intama y’umuturanyi, dore ko ngo iyo ngeso asanzwe ayizwiho, ndetse akaba yaranabifungiwe muri gereza ya Ruhengeri.

Ati “Uriya mugabo yafashwe ari gusambanya intama, twanasanze ibisebe ku kibuno cyayo, yari mu kiraro cyayo mu ijoro intama zitangira guhebeba yikanze nyiri urugo ariruka, nibwo bagiye kumurarira iwe mu rugo afatwa mu gitondo. Ni umugabo uzwiho izo ngeso kuko turaturanye ndamuzi, yigeze n’ubundi gufatirwa icyo cyaha arafungwa”.

Umuhungu wa nyiri iyo ntama, yavuze ko ubwo nyina yumvaga intama zisakuza saa sita z’ijoro, yasohotse asanga uwo mugabo mu kiraro, ariruka biba ngombwa ko bamushakisha, bamufashe bamushyikiriza Polisi.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco,yabwiye UMUSEKE ko dosiye y’uyu mugabo yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Rusarabuye ubu irimo gukurikiranwa.

Yagize ati ” Uregwa kwica Intama agamije kuyiba bivugwa ko ashobora kuba yarayisambanije mbere yo kuyica dosiye ye  yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Rusarabuye nibo barimo kuyikurikirana.”

Polisi y’Igihugu imaze iminsi yihanangiriza inagira abijandika mu bujura bw’amatungo yaba wmagufi n’amaremare kubicikaho bagashaka Indi mirimo ibateza imbere bakora, kuko abakibikora itazabajenjekera bazahanwa n’amategeko.

- Advertisement -

Burera: Umugabo arakekwaho gusambanya intama kugeza ipfuye

NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERE

UMUSEKE.RW/Burera