Mu Bitaro bya Nyanza hari serivisi z’ingenzi zakwamye

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Bamwe mu bajya kwivuriza ku bitaro bya Nyanza baravuga ko babangamiwe n’uko batagihabwa serivisi z’ingenzi zirimo guca mu cyuma cya X-Ray, ibigiye kumara amezi arenga abiri.
Bamwe mu baganiriye na UMUSEKE bavuze ko bagiye kwaka serivisi yo guca mu cyuma ku bitaro bya Nyanza ntibayihabwa ahubwo boherezwa ahandi.
Hari uwavuze ko yoherejwe i Gatagara gucishwa mu cyuma ariko akorerwa ibimeze nko guhozwa mu ngendo.
Yagize ati“Nakeneye guca mu cyuma habaye ikibazo cy’amagufwa twoherezwa i Gatagara gusa birababaje kuko iyo muganga w’i Nyanza amaze kugusuzuma akohereza i Gatagara naho bakaba bakugarura i Nyanza nabwo waza i Nyanza bakagusubiza i Gatagara ukaba waguma muri urwo.”
Uyu avuga ko iyo mikorere igira ingaruka ku buryo uburwayi bushobora kwiyongera kandi bigatwara n’amafaranga menshi y’ingendo.
Abaturage basaba ko ikibazo cyabaye cyakemurwa mu maguru mashya kuko amezi arenga abiri yihiritse ntacyo babwirwa.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza, SP.Docteur Samuel Nkundibiza avuga ko ikibazo cyabaye cyo kudacisha mu cyuma abarwayi kimaze ukwezi kumwe ariko bitarenze icyumweru kimwe biba byakemutse.
Yagize ati“Ukwezi kurashize mashine X-Ray igize ikibazo abarwayi ntibari gucishwa mu cyuma gusa bitarenze icyumweru kimwe iraba yakozwe bikemuke.”
Umuyobozi w’ibitaro akomeza avuga ko iyo umurwayi avurwa hari igihe biba ngombwa ko wongera gusuzuma ngo urebe ko byasubiye ku mirongo bityo umurwayi akaba ashobora kuba yaroherejwe i Gatagara akongera kuba yasubizwayo.
Amakuru avuga ko mu mwaka wa 2021 aribwo icyabafashaga gucisha mu cyuma cyangiritse hatewe intambwe yo kugisimbuza hazanwa ikidafite ubushobozi nk’icya mbere.
Umuyobozi w’ibitaro yavuze ko ikibazo mu cyumweru kimwe kiba cyakemutse
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza