Rusizi: Ibitaro bya Mibilizi byijeje gukemura ubucye bwa za ‘Ambulance’

Ibitaro bya Mibilizi bitangaza ko bigiye gukemura ikibazo cy’imbangukiragutabara nyinshi zapfuye, bituma haba icyuho  cyazo kuri ibyo Bitaro.

Ibi Bitaro bivuga ko kuri ubu Imbangukiragutabara zirindwi zapfuye zirimo eshatu zo mu bwoko bwa Pick up ariko ntizakoreshwa.

Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu, Sinayobye Eduard,aheruka kubwira UMUSEKE ko n’ubwo barimo kurwana urugamba rugoye, bafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima ngo iki kibazo cy’ibura ry’ Ambulance mu gihe gito kizaba gicyemutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe iterambere  ry’imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie,yabwiye UMUSEKE ko Ku wa 25 Mutarama 2024,Minisiteri y’ubuzima( Minisante) yahaye ibi Bitaro izindi nzima ebyiri  ziyongera ku zindi enye ,nizo ziri kwifashishwa.

Ati”Izo Ambulance Mininfra yatanze uburenganzira ziri gutezwa cyamunara,ubu Minisante yatanze izindi ebyiri nzima  ziyongera ku zindi enye nizo ziri kwifashishwa muri zone ya Mibirizi”.

Kuwa 10 Ugushyingo 2023,hari amwe mu mabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’ubuzima,yo gukoresha neza Ambulance avuga ko ubutabazi butangwa na ambulance  buhabwa abarwayi barembye, ababyeyi batwite,
inkomere, bakagezwa aho bahabwa ubuvuzi bukenewe.

Ibitaro bya Mibirizi bifite Ibigo Nderabuzima11.

MUHIRE Donatien 

UMUSEKE.RW/ RUSIZI

- Advertisement -