Congo yasubijeho igihano cy’urupfu ku bagambanyi n’abasirikare bata urugamba

Guverinoma ya Congo Kinshasa yakuyeho isubika ry’igihano cy’urupfu ku bantu bagambanira igihugu, no ku basirikare bata urugamba n’abandi bagizi ba nabi.

Iki cyemezo ngo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yabaye tariki 09 Gashyantare, 2024 nk’uko biri mu itangazo Minisiteri y’Ubutabera yandikiye inzego zitandukanye.

Iryo tangazo ryanditswe tariki 13 Werurwe, 2024 ryagenewe inzego zitandukanye zirimo Perezida w’Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga, akaba na Perezida w’Inama nkuru y’ubucamanza.

Perezida w’Urukiko rukuru rwa Gisirikare, Perezida w’Urukiko rushinzwe gusesa imanza n’Umugenzizi Mukuru w’Igisirikare cya Congo, FARDC.

Radio Okapi ivuga ko iryo tangazo rivuga ko gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu ari umwanzuro ndakuka uzashyirwa mu bikorwa mu bihe by’intambara, igihe Polisi ishaka kugarura ituze, mu duce tuyobowe gisirikare cyangwa ahandi biri ngombwa, icyo gihano cy’urupfu kizashyirwa mu bikorwa.

Abo iri tegeko rizareba harimo abari mu matsinda y’abagizi ba nabi, abagambanyi, abakora ubutasi, abajya mu matsinda y’abagizi ba nabi bitwaje intwaro, abajya mu mitwe irwanya leta, abakora ibyaha by’intambara, abakora ibyaha bya Jenoside, n’abakora ibyaha byibasira inyoko muntu.

Iri tegeko zinareba abasirikare bataye urugamba bagahunga umwanzi, cyangwa bakamusanga, abakora ibikorwa byo kwigomeka ku bayobozi babo n’abatubahiriza amabwiriza yatanzwe ku rugamba.

ISESENGURA

- Advertisement -

Abayobozi ba gisirikare banze kuzuza inshingano bahawe ku rugamba, abataye aho barindaga hagafatwa n’umwanzi, abakora ibikorwa bigamije inyungu z’igihugu cy’amahanga, abanyereza cyangwa bakangiza mu bury bukabije na bo itegeko rizabareba.

Kuva mu mwaka wa 2003 igihano cy’urupfu ntabwo cyashyirwaga mu bikorwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nubwo inkiko cyane cyane iza gisirikare zagitangaga.

Minisitiri w’Ubutabera avuga ko kuba icyo gihano kitashyirwaga mu bikorwa byahaga icyuho abakora ibikorwa bibi, nk’urubyiruko rwitwa “kuluna” (urubyiruko rukora ibikorwa bibi i Kinshasa) kurushaho gukaza umurego mu bikorwa byabo.

Tariki 05 Gashyantare, 2024 Inama Nkuru y’Umutekano yari yasabye Perezida Antoine Felix Tshisekedi gukuraho isubikwa ry’igihano cy’urupfu, by’umwihariko ku bantu baregwa ubugambanyi mu nzego z’umutekano, by’umwihariko igisirikare cya Congo, FARDC.

UMUSEKE.RW