Gisagara: Yagerageje Kwiyahura akoresheje Gerenade

Umuturage wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mamba, yagerageje kwiyahura akoresheje Gerenade, ntiyapafa ahubwo iramukomeretsa.

Amakuru avuga ko uyu ari uwitwa Harindintwari François wo mu Mudugudu wa Nyarugenge ,Akagari ka Akagari ka Kabumbwe muri uyu Murenge, yakoze ibi ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2024.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yatanagaje ko  uyu mugabo  yagerageje kwiyahura kubera amakimbirane  yari afitanye n’umugore we ashingiye ku mitungo.

Ati “Harindintwari abana n’umugore we mu makimbirane aturuka ku gukoresha nabi imitungo”.

SP Habiyaremye avuga ko Gerenade yaturitse yari ihishe munsi y’inzu yabo idatuwemo.

Ati “Iperereza riracyakomeje kugira ngo tumenye niba nta zindi ntwaro yaba afite”.

Kigali Today ivuga ko mu makuru atangwa n’umwe mu baturanyi be avuga  ko uyu mugabo yahoze mu mutwe wa FDLR ubarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aza gutaha mu Rwanda mu 1998 asubizwa mu buzima busanzwe.

Ati “Yigeze no gufungwa igihe gito kubera ko abana be bavanye gerenade iwe bakajya kuyigurisha ku bacuruza ibyuma bishaje”.

Ubu Harindintwari yajyanywe mu bitaro bya Gakoma kugira ngo yitabweho n’abaganga.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW