Muhanga: Hakenewe Miliyoni zisaga 800 frw zo gukura isayo mu Cyuzi cya Rugeramigozi

Mu Karere ka Muhanga Bagiye gukura isayo mu Cyuzi cya Rugeramigozi ngo hongerwe ingano y’amazi Uruganda rwakira, iki gikorwa kikaba gikeneye miliyoni zisaga 800 frw.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, buvuga ko bugiye gutunganya Icyuzi cya Rugeramigozi ya I n’iya II kugira ngo ingano y’amazi Uruganda rwakira yiyongere.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko ibura ry’amazi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Muhanga, ridahangayijishije abaturage gusa, ko ari ikibazo kiraje ishinga n’Inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’Igihugu.

Kayitare avuga ko mu biganiro bagiranye n’inzego zifite amazi mu nshingano biha umukoro wo kwishakamo miliyoni 800 zo kuvana isayo  mu Rugomero rwa Rugeramigozi ya I ndetse n’ iya II kubera ko basanze imbogamizi ituma ibura ry’amazi rikomeza kubaho ari uko babanza gukura iyo sayo  kugira ngo isoko y’amazi yaguke amazi ajya mu ruganda yiyongere.

Ati “Twakoze inyigo dusangwa hakenewe Ingengo y’Imali isaga miliyoni 800 zo gutunganya iyo sayo.”

Meya Kayitare avuga ko izo ngomero zombi zaherukaga gutunganywa mu mwaka wa 2008.

Ati “Ibitaka byose biva kuri iyi misozi ihanamiye Rugeramigozi biramanuka byose bikajya muri izo ngomero z’amazi, kandi niho isoko y’Uruganda iva.”

Kayitare avuga ko muri izo miliyoni zisaga 800 bamaze kubona  miliyoni 292 Frw.

Yavuze ko ibigo bya Leta bitatu byemeye gutanga iyo ngengo y’Imari ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga bemeye ko bagomba kubona icya kabiri cy’ayo mafaranga mbere yuko uyu mwaka w’ingengo y’Imari usoza.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko igisubizo kirambye cyo gukemura ikibazo cy’amazi ari ukuzubaka uruganda rushyashya rutunganya amazi rwa Kagaga ruzaba ruherereye mu Murenge wa Kabacuzi.

Hashize igihe kinini abatuye mu Midugudu itandukanye yo mu Murenge wa Nyamabuye, Shyogwe, Cyeza na Muhanga bataka kubura amazi, kuko hari abaherutse kubwira UMUSEKE ko bamaze ukwezi batavoma.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko hakenewe arenga miliyoni 800 zo gukura isayo mu Cyuzi cya Rugeramigozi

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga