Rusizi: Umunyonzi yagonze Umumotari yitaba Imana

Iyi mpanuka yabereye ahitwa mu Kadasomwa mu Murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi ,mu Ntara y’iburengerazuba.

Yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Werurwe 2024,saa tatu n’igice za mugitondo ( 11h 30) ubwo umunyonzi w’igare wari utwaye amata yagonganye na Moto ya TVS Victor ifite ibirango RE904D.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi,yemereye UMUSEKE ko impanuka yabaye.

Ati”Ni impanuka yabaye hagati ya moto n’igare ryaturutse inyuma rikubita moto yabaye saa tatu n’igice za mugitondo . Moto  ifite plaquet RE 940D yari itwawe n’umumotari witwa Vianney w’imyaka 34 ahasiga ubuzima”.

Mu butumwa yatanze, SP Karekezi,  yihanganishije umuryango wabuze umuntu, avuga ko icyateye impanuka kitaramenyekana,asaba abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y’umuhanda, birinda umuvuduko  ukabije no kwirinda gutwara ibirenze ubushobozi bw’igare.

Ati “Haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane icyateye impanuka,turasba abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y’umuhanda no kwirinda umuvuduko no kwirinda gutwara ibirenze ubushobozi bw’igare”.Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Gihundwe.

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/  RUSIZI

 

- Advertisement -