Umunyarwandakazi ageze he mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ?

Abagore batari bake bemeza ko babashije gukanguka ubu bakaba bakora ibyo bamwe bavugaga ko bidashoboka, bagira uruhare mu gutunga ingo zabo no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Imibereho y’umuryango n’iterambere ryawo ubu noneho biri mu maboko ya bombi; umugore n’umugabo.

Mu myaka igera kuri 30 ishize, kugera kuri uru rwego rw’imyumvire byabaye urugendo rutoroshye, byasabye ko izi mpande zombi zibyumva kimwe kandi biratanga umusaruro.

Ibi birahinyuza imyumvire ya kera yumvikanishaga umugore nk’umuntu ugomba kubyara, iby’iterambere ry’urugo bigaharirwa umugabo.

Ibi byose bigashimangira insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’umugore muri uyu mwaka wijihijwe ku itariki ya 8 werurwe, igira iti “Umugore mu iterambere”

Vestine Ayinkamiye, umucukuzi w’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Mageragere avuga ko byari bizwi ko ubucukuzi ari umurimo usa n’utarabagenewe, ubu ibyo umugabo akora n’umugore arabishobora.

Ati ” Byari bizwi ko umugabo ariwe upagasiriza urugo, ariko ubu duhuriza hamwe tukubaka umuryango ugakomera.”

Umutesi Jeannette nawe avuga ko abagore bitinyutse, ubu bafata amapiki, ibitiyo n’ibindi bikoresho bagakora uyu murimo umaze kubageza ku iterambere rifatika.

Ati “Imana yaduhaye Malayika wacu Perezida Kagame, mu myaka 30 twahawe ijambo. Turashima Leta yadukuye mu bwigunge kuko turashoboye.”

- Advertisement -

Uretse aba bagore bakora akazi ka bari munsi ko gucukura amabuye y’agaciro, no mu nzego zo hejuru zifata ibyemezo bariyo kandi ku ijanisha rishimishije.

Urugero ni nko mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, aho abagore ari 61%, muri guverinoma abarenga 50% ni abagore.

Abatari bake bashinze ibigo bikomeye, abandi ni abacuruzi cyangwa abayoboye ibigo bitandukanye.

Vestine Kamugwera, Umuyobozi wa Sosiyete ya GMDC Ltd ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuri hegitari zirenga 400 mu Murenge wa Mageragere, nawe yishimira urwego abagore bagezeho mu kubaka igihugu.

Avuga ko aterwa ishema nuko ari umwe mu bagore batangije umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kandi akaba abikora kinyamwuga by’umwihariko agaha akazi abagore bagenzi be.

Ati “Turahamagarira abagore guhanga udushya, kumva ko bashoboye, Umugore ufite ubuzima mpamanya n’umutima wanjye ko ashoboye.”

Kugeza ubu sosiyete ya GMCD Ltd yashinzwe na Kamugwera Vestine ikoresha abagore 100 n’abagabo barenga 400.

Vestine Kamugwera, Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya GMDC Ltd

Aline Providence Nkundibiza, Umuyobozi w’umuryango w’abagore bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro (WIAMO) avuga ko abagore baharirwaga imirimo yo mu rugo yafatwaga nk’itagira agaciro kandi ivunnye, bakoze ubukangurambaga bwo kubatinyura.

Ati ” Umugore mugenzi wawe naba adateye imbere nawe uteye imbere azagusubiza hasi. Twese nta wusigaye inyuma tugomba gufatana urunana tugatera imbere.”

Nkundibiza yakanguriye abagore kuba umusemburo w’iterambere aho batuye ndetse bagaharanira gukumira icyo ari cyo cyose cyababera inzitizi zo kugera ku bukungu burambye.

Dr Nshimiyimana Polycalpe, Umukozi w’Umuryango wa PACT Rwanda ugamije itembere mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuzima mu bihugu birenga 40, avuga ko bakataje mu gufasha Umugore gutera imbere muri uyu mwuga.

Yagaragaje ko bafite imikoranire myiza na GMDC mu mushinga witwa ISMR ugamije kongera umusaruro, umutekano, kurengera ibidukikije no guteza imbere abagore, no kongera urumuri hagamijwe ingufu zisubira.

Ati ” Mbere Umugore wabaga uri mu mabuye y’agaciro byasaga nk’uko yatandukiriye imirimo y’abagabo, ariko uyu munsi abari aha babyemeza ko atari ugutandukira ahubwo bashoboye.”

Cyakora Dr Nshimiyimana avuga ko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro umubare w’abagore ukiri muto ugereranyije n’izindi nzego zirimo uburezi, ubuvuzi n’izindi.

Ati ” Abagore bafite umwanya wa 11.4%. Naho mu mpushya z’ubucukuzi 150, abagore bazifite ni 16% gusa”

Yashimiye Kamugwera Vestine wafashe iya mbere agatinyura abagore bakinjira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, akaba ari intangarugero mu miyoborere no guhindura ubuzima bw’abaturage.

Ati “Twese hamwe ntawe usigaye inyuma, twiteze imbere.”

Ikigo cya Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda,RMB, mu 2022 cyemeje ingamba zo guteza imbere ihame ry’uburinganire mu bucukuzi, kugira ngo hagabanuke ubusumbane bw’ibitsina mu bucukuzi.

Ni ingamba zafashwe kandi kugira ngo uburenganzira bw’abagore n’abagabo baba mu bucukuzi, burusheho kubahirizwa.

Dr Nshimiyimana Polycalpe, Umukozi w’Umuryango wa PACT Rwanda
Aline Providence Nkundibiza, Umuyobozi wa WIAMO
Bateye imbere babikesheje ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Bacinye akadiho ku munsi mpuzamahanga w’umugore
Abagore bazi gukoresha ibikoresho bigezweho mu bucukuzi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW